Rwanda: Miliyoni 588 Frw zahinduriye ubuzima abafite ubumuga

Abafite ubumuga bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, bishimira ko imibereho yabo yahindutse nyuma yo kwizigamira agera kuri miliyoni 588frw binyuze muri ayo matsinda.

Ubwo hamurikwaga uko aya mafaranga yafashije abafite ubumuga

Umushinga “Zigama ubeho Neza” na “Tubeho Twigira “Ni umushinga watangijwe n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR) ku bufatanye n’Ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (BMZ) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku kurwanya ubumuga  buturuka ku ndwara zitandukanye (CBM) hagamijwe guhindurira abafite ubumuga imibereho binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Abagannye ayo matsinda, babwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwishyira hamwe,imibereho yabo yahindutse ndetse ko kuri ubu batagifite ipfunwe ryo kwihesha agaciro.

Nyandwi Janvier ufite ubumuga bw’ingingo, yagize ati “iyo nabuze amafaranga yo kujya guhinga,ndagenda nkaguza amafaranga mu itsinda ,bakayampa bihuse ,nkaza nkashyiramo abakozi bakamfasha kubera ko ntashobora guhinga.Ubwo imyaka yazera nkishyura cyangwa se nabona amafaranga nkishyura.”

Hari abagannye ubucuruzi bavuga ko bwagutse babikesha ayo matsinda.

Umwe ati “Inguzanyo ndazishyura ndetse n’amafaranga ndayabona. Byageze aho mbona ko amafaranga abaye menshi noneho hari ubwo nahahaga umunyu, umuceri ariko ndavuga ngo  mbifashe iwanjye ntacyo byantwara, nibwo natekereje kujya kurangura.”

Undi nawe ati “Maze kugera mu itsinda nari mfite ubucuruzi bw’ubuconsho ariko nza kubaguzamo ibihumbi 40Frw. Ndabikoresha, mbona bigenda bizamuka, bimfashiriza umuryango, binzamura mu ntera. “

Undi wagannye ubucuruzi bwa Mobile Money avuga ko bwateje imbere umuryango we ndetse ko ubu afite ijambo nk’abandi.

Ati “Naje muri ibi bya M2U ntarajya mu matsinda,inguzanyo yaranzamuye kuko mbere nacururuzaga M2U gusa.Ariko noneho umurimo uraguka ncuruza na mobile Money.Mu muryango turi abana barindwi,abana bato dufite bariga,dufite amafaranga yo kubarihirira, inzu turakodesha, inguzanyo yaramfashije cyane.“

- Advertisement -

Umuyobozi wa CBM  mu Rwanda,Mukantagara Eugennie ,yavuze ko  amatsinda yagiye yaguka aho  mu 2015 yatangiriye mu Karere ka Gasabo ariko kuri ubu akaba ageze mu turere 18. Yongeraho ko  impamvu yaguka ari uko yagiye ahindurira imibereho y’abafite ubumuga.

Ati “Impamvu uri kwihuta,navuga ko ari uko uri [umushinga] guhindura imibereho y’abantu bafite ubumuga,bakabasha kwiteza imbere, bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ndetse bagateza imbere ingo zabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga,NUDOR ,Nsengiyumva Jean Damascene, we yemeza ko ufite ubumuga ahuguwe ku kwiteza imbere imibereho yahinduka  ndetse ko bigaragazwa n’abahuguwe.

Ati “Uretse n’ufite ubumuga n’undi udafite ubumuga iyo akennye aba asuzuguritse,iyo bigeze k’ufite ubumuga ho biba bigayitse.Usanga rero ubukene ari mu mutwe, ashobora kubuvaMo iyo ahuguwe, iyo akoresheje ubushobozi yifitemo.ufite ubumuga ashobora kwigishwa, akihangira umurimo binyuze  mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo ashobore kwivana mu bukene.”

Yakomeje ati “ Ibyo byaragaragaye mu Turere icyenda(9) tumaze iminsi dukoreramo aho abantu ibihumbi mirongo ine n’umunani bashoboye kwizigamira bo ubwabo miliyoni 588frw .Ayo mafaranga yabavuyemo ubwabo nta wundi uyabashyiriyemo.”

“Bivuze ngo ibikorwa bakora bibateza imbere bishobora kwimurirwa mu tundi Turere, bikabafasha kwiteza imbere, bakubahwa ariko bikaba n’isomo ku muryango nyarwanda  ko bashoboye kwiteza imbere no guteza imbere n’abandi.”

Yavuze ko mbere yo kugana ayo matsinda babanza guhugurwa ndetse bakagira n’abafasha myumvire babakurikiranira hafi kandi bagakorana n’Uturere babarizwamo.

Bafite intego ko ibikorwa byo kwizigama no kugurizanya binyuze mu matsinda byagera no mu tundi Turere twose tw’Igihugu hagamijwe ko imibereho y’abafite ubumuga  yahinduka.

Hashimangiwe ko abafite ubumuga bashoboye gukora bakikura mu bukene

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW