U Rwanda na Angola byasinye amasezerano y’ubufatanye arimo uburezi n’ubutabera

U Rwanda na Angola byasinyanye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye harimo gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri no guhanahana abanyabyaha.

U Rwanda na Angola basinyanye amasezerano 9 y’ubufatanye

Nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Angola, kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Mata 2022, hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu burezi, ubutabera, ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego z’iterambere.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Mugenzi we wa Angola, Tete Antonio ndetse n’abandi ba Minisitiri mu bihugu byombi.

Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono uko ari icyenda arimo gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri, ubutabera, guhanahana abanyabyaha, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi mu by’amavuta na gaz n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hasinywe kandi amasezerano mu burezi, ubuzima ndetse n’imikoranire y’inzego z’ibanze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, yavuze ko u Rwanda rushima imikoranire rusanzwe rufitanye na Angola ndetse bazakomeza gufatanya mu nzego zose.

Ati “Angola ni igihugu dufitanye umubano kuva mu 2015, dufiteyo Ambasade n’uduhagarariyeyo nabo bafunguye ambasade hano, dusanzwe tubana neza. Hari amasezerano y’ubutwererane yari asanzwe ariho, ariko uyu munsi yari inama ya mbere yo kugirango turebe uko yashyizwe mu bikorwa, tunaboneraho umwanya wo gushyira umukono ku yandi masezerano mu byiciro bitandukanye hari arebana n’ubutabera, guhererekanya imfungwa, arebana no korohereza ishoramari.”

“Niba hari abashoye imari muri Angola b’Abanyarwanda niba basoreyeyo ntibongere gusoreshwa aha cyangwa abashoye imari aha bagasorera hano bokongera gusoreshwa muri Angola.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye uko ari icyenda  azafasha mu iterambere, bityo ngo bemeranyije ko bagiye gutegura andi masezerano mu bukerarugendo ndetse bashyiraho n’uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ayo masezerano.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio we yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ibihugu byAfurika bikwiye kurushaho gushyira hamwe.

Aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ngo azatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’ibihugu byombi nk’inganda, uburobyi n’ibindi.

Iyi nama imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yashyizeho komite zihoraho z’abatekinisiye b’ibihugu byombi zishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Angola. Hagaragajwemo amahirwe anyuranye agaragara mu bihugu byombi yo kubyaza umusaruro.

Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio yakomereje mu biro bya Minsitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente, aho yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Angola, Joao Lourenco yoherereje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Amb Tete Antonio yari aherekejwe n’itsinda ry’abaminisitiri muri Angola.

Mu butabera naho hasinywe amasezerano y’ubufatanye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney nawe ari mubashyize umukono ku masezerano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye
Ifoto y’urwibutso ubwo hari hamaze gusinywa amaserano y’ubufatanye

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW