Umugabo wa Mukaperezida arakekwaho gusambanya umwana

Kwizera Evrliste washakanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 yakoreshaga mu kabari.

Kwizera Evariste washakanye na Mukaperezida arakekwaho gusambanya umwana

Ibi byabaye tariki ya 13 Mata 2022, bibera mu Murenge wa Gishari ,Akagari ka Ruhimbi,Umudugudu w’Umunini, mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,Dr Murangira B.Thierry,  yahamirije UMUSEKE ko Kwizera Evariste yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Tariki ya 13 Mata 2022, RIB yafunze uwitwa  Kwizera Evariste w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 16 y’amavuko.Uyu mwana wahohotewe, akaba yakoreraga uregwa akazi ko gucuruza inzoga, akaba yaramusanze aho uyu mwana arara akaba ari naho acururiza.”

Yakomeje ati “Uwafashwe akaba atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha cyo gusambanya umwana kuko tariki ya 3 Mata 2019 nabwo yakurikiranyweho iki cyaha”

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo guhohotera umwana , isaba abantu kwirinda iki cyaha kuko bihanirwa n’amategeko.

RIB yavuze ko afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27.

Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 aribwo agisoza amashuri yisumbuye, yatangaje ko yaterese Mukaperezida kubera irari ashaka ko baryamana no kumurya ifaranga birangira bagiye mu rukundo rwashibutsemo kubana.

- Advertisement -

Naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW