Congo yarekuye abakozi ba Kenya Airways

Sosiyete y’indege yo muri Kenya, Kenya Airways, yemeje irekurwa ry’abakozi bayo, ivuga ko igiye kongera gukora ingendo zijya i Kinshasa.

Aba bakozi bari bafashwe n’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare tariki 19 Mata, 2024 i Kinshasa.

Kenya yakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Congo ngo bugire icyo bukora kuri icyo gikorwa.

Ku wa Mbere umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Kenya yemeje ko bariya bakozi ba Kenya Airways barekuwe mu kiganiro yahaye Ibiro ntaramakuru, Reuters.

Bariya bakozi bakimara gufatwa, kubarekura bigatinda sosiyete y’indege yo muri Kenya yahise itangaza ko ihagaritse ingendo zijya i Kinshasa.

Itangazo ry’iyo sosiyete rivuga ko ishimira inzego z’ubuyobozi za Kenya, abakozi bayo i Kinshasa, n’i Nairobi bakomeje guharanira ko bagenzi babo barekurwa.

Yavuze ko abo bakozi nta cyaha bakoze kuko bubahirizaga amabwiriza yo gukurikiza amategeko, ubwo bangaga gutwara umuzigo “uhenze” udafitiwe inyandiko zihagije.

Kenya Airways yavuze ko igiye gusubikura ingendo zijya i Kinshasa kuva kuri uyu wa Gatatu.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -