Ku mbuga nkoranyambaga, kuri Twitter n’ahandi hakwirakwiye umugabo ukubita umugore mu ruhame, ababonye ayo mashusho bavuga ko bitajyanye n’u Rwanda barimo, ndetse Polisi yamaze kumuta muri yombi.
Igisa n’igiteye urujijo ni ukuba uwo mugore akubitwa kandi hari abambaye impuzankano ya bamwe mu bashinzwe umutekano.
Byabereye munsi ya Gare i Musanze kuri kaburimbo igana Nyakinama.
Mu bamaganye ibi harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wavuze ko ababikoze bagomba guhanwa by’intangarugero.
Bigaragara ko ayo mashusho yafashwe na Televiziyo ya BTN kuko arimo inyuguti zayo, abayabonye bamaganye icyo gikorwa.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko abakubise uriya mugore, bafashwe.
Yanditse ati “Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.”
- Advertisement -
Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.
Umunyamakuru washyize iriya video kuri Twitter yabwiye UMUSEKE ko abantu bamubwiye ko uriya mugore “bamukekagaho ubujura”.
UMUSEKE.RW