Umunyamakuru Kwizera yambitse impeta y’urukundo umukunzi we

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umunyamakuru Kwizera Jean de Dieu arebana akana ko mu jisho n'umukunzi we

Umunyamakuru Kwizera Jean de Dieu ukorera Inyarwanda.com mu Ntara y’Iburengerazuba yambitse impeta y’urukundo Twitegure Uwiduhaye Micheline bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Umunyamakuru Kwizera Jean de Dieu arebana akana ko mu jisho n’umukunzi we

Ibirori byabaye kuri uyu 01 Mata 2022 mu Karere ka Rubavu.

Aba bombi bari bamaze igihe baca amarenga y’urwo bakundana, bemeranyije kuzabana akaramata nk’uko babyitangarije.

Kwizera avuga ko uyu mukunzi we yambitse impeta amukunda urudashira.

Ati “Mu by’ukuri, uyu mwari ndamukunda cyane kandi na we ni uko. Turakundana kandi ntabwo bizigera bihagarara kuko twifuza kuba urugero rwiza ku bandi.”

Uyu musore uzwiho gucisha make yavuze ko yatewe ishema no kuba umukobwa akunda yemeye kuzamubera umugore.

Uwiduhaye Micheline yavuze ko atiyumvisha amagambo yakoresha ashimira Kwizera.

Ati “Ndumva ntazi amagambo nakoresha nsobanura ibyishimo mfite ku r’uyu munsi, ndanezerewe pee!! Kumubwira ‘Yego’ ntabwo ari ibintu nari butekerezeho cyane kuko mukunda cyane, icyo namubwira kandi azi neza ni uko mukunda kandi cyane, none n’iteka ryose.”

Urukundo rwa M&K rwatangiye ari inshuti zisanzwe ariko ubu byarenze uko babitekerezaga.

- Advertisement -

Aba bombi bavuga ko bafite inkuru ikomeye y’urukundo rwabo. Nyuma y’uyu muhango bemeje ko bazatangaza ibindi igihe cyabyo kigeze.

Bombi bari bizihiwe bitangaje
Aba bombi bamaze igihe bakundana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW