Kuri uyu wa kabiri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyemari Mudenge Emmanuel akomeza gufungwaa by’agateganyo akazarindira akaburana mu mizi.
Icyemezo cyasomwe n’inteko y’umucamanza umwe.
Uru rubanza rwaherukaga kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho Mudenge Emmanuel yari yareze umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin.
We n’abamwunganira, Me Komezusenge Deogratice na Bagabo Faustin bareze umuyobozi wa Gereza bavuga ko Gereza ya Nyarugenge ifunze Mudenge Emmanuel mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ku wa 04 Werurwe, 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Mudenge Emmanuel ariko uyu SP Uwayezu Augustin akomeza kumufunga, yavuze ko icyemezo cy’urukiko gifungura Mudenge Emmanuel cyarimo amakosa bituma Gereza itamufungura.
Mu gusoma icyemezo cy’urukiko Umucamanza yavuze ko ikirego cya Mudenge Emmanuel kirega SP Uwayezu Augustin Uyobora Gereza ya Nyarugenge nta shingiro gifite, ategeka ko akomeza gufungwa akarindira urubamza mu mizi akaba umwere ku byaha byose akurikiranyweho cyangwa agakatirwa.
Mudenge Emmanuel amaze amezi ane afunzwe, mu gihe yafunzwe n’ubundi amaze iminsi micye afunguwe aho yamaze amezi 20 afunzwe azira icyaha cyo kunyereza imisoro ya Leta, ariko icyo cyaha akaza kukigirwaho umwere n’Urukiko Rukuru rukamurekura.
Akimara kurekurwa nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kumuta muri yombi rumukekaho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
- Advertisement -
RIB yamutaye muri yombi ku wa 29 Ukuboza, 2021 ariko kuva Mudenge Emmanuel yatangira kuburana ntabwo icyo cyaha acyekwaho n’Ubushinjacyaha acyemera, aragihakana agasaba Urukiko kumurekura avuga ko ari umwere.
Amafoto: NKUNDINEZA@2022
UMUSEKE.RW