Abahoze mu mashyamba ya Congo 735 basubijwe mu buzima busanzwe – AMAFOTO

Abari Abasirikare mu mashyamba ya RD Congo n’abasivili bakoranaga nabo bagera kuri 735 bari bari mu ngando mu kigo cya Mutobo, mu karere ka Musanze basubijwe mu buzima busanzwe kugira ngo bakomeze bakorere u Rwanda mu buryo butandukanye.

Abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya Congo bavuga ko bashimishijwe n’uburyo igihugu cyabakiriye neza

Mu muhango wabaye tariki 24 Gicurasi 2024, abo basubijwe mu buzima busanzwe bazanwe mu Rwanda ku ngufu nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba basoje icyicriro cya 67 bari bamaze imyaka isaga 3 mu Kigo cya Mutobo. Muri iki kigo bahigiye amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu n’imyuga itandukanye yo kubateza imbere.

Barimo abasirikare bakuru 32, barimo ufite ipeti rya General na ba Colonel 6. Brig.Gen Mberabahizi David niwe ufite ipeti ryo ku rwego rwa Jenerali.

Abasezerewe bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, bagasaba abakirara rwa ntambi mu mashyamba ya Congo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.

Bagaragaza ko bakiriwe neza mu Rwanda n’amasomo bahawe bihabanye n’ibyo bifurizaga igihugu bakiri mu mashyamba ya congo.

Private Ndayisaba Jean Claude, avuga ko i Mutobo bafashwe neza bigishwa indangagaciro banahabwa ubumenyi nta kiguzi.

Ati “Twarisuzuguye tubona ko ibyo twarimo bwari ububwa gusa.”

Akomeza agira ati “Abari hanze barabashuka, barababwira ngo uje arapfa ariko nta muntu n’umwe upfa, twese turahari, hari ba Koloneli ba Jenerali twese turahari nta n’umwe wagize ikibazo.”

- Advertisement -

Liyetona Koroneli Hakizimana Uzziel yavuze ko ibyo bize i Mutobo babijyanye iwabo ku ivuko bakaba biteguye gusangiza ubu bumenyi abo basanzeyo.

Koloneli Joseph Gatabazi yasabye abakiri mu mashyamba ya Kongo kwirinda ibihuha bivugwa ko utashye mu Rwanda yicwa, abashishikariza gutaha mu rwababyaye.

Yagize ati “Abakiri hanze icyo nababwira ni ugukangukira gutahuka kuko bakeka ko iyo umuntu aje mu gihugu ari ukuza gupfa, ariko nababwira nti ,abafite ka Smart phone baze gukurikirana ibyabereye hano i Mutobo barabona ukuntu twabyibushye.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Hon Nyirahabineza Valerie avuga ko iki cyiciro cyabaye ikidasanzwe kuko abakigize birukanwe ku ngufu muri RD Congo.

Ati “Ntibabahe akato, ntibabikange ahubwo babinjize muri gahunda zose za Leta kandi bafatanye kubaka igihugu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abasezerewe gukoresha amahirwe bahawe mu kwiteza imbere.

Ati “Aho kurangazwa n’igihe bataye barebe amahirwe ahari igihugu gitanga bayabyaze umusaruro, bajye gushaka akazi.”

Minisitiri Gatabazi yasabye kandi abaturage kubagirira icyizere nk’abantu batashye ari bazima baje kubaka igihugu.

Yihanangirije abatahutse kuzinukwa burundu ibijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, aboneraho gusaba abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka.

Abari abasirikare mu mashyamba ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe, muri bo 475 bari abasirikare mu mitwe ya gisirikare iri mu mashyamba ya RDC n’abana 86 bari barashyizwe mu gisirikare.

Ni mu gihe abagera ku 111 ari abasivile n’aho 58 bakomoka mu miryango y’abafatiwe ku rugamba.

Abagera kuri 5 muri bo bari baravuye mu mashyamba ya RDC bakazanwa mu Rwanda, ariko bagasubira mu mashyamba bakongera bakagarurwa.

Muri aba ariko harimo abanyamahanga 15 bavuga ko ari abagande, Abarundi ndetse n’abavuga ko ari abo muri RD Congo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wayobowe na Minisitiri Gatabazi JMV
Bavuga ko batahanye umugambi wo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Umuhanzi Intore Jaba Star Semanza yasusurukije abitabiriye uyu muhango wabereye i Mutobo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW