Abakunzi ba ruhago mu gihirahiro cy’ugena ihanikwa ry’ibiciro kuri Stade

Mu gihe ibiciro bya Lisansi, ibicuruzwa n’ibindi ku isoko akenshi bigenwa na RURA, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kurira ayo kwarika bibaza ugena ibiciro byo kwinjira ku bibuga kureba imikino itandukanye.

APR Fc irakira Kiyovu Sports mu mukino wahanitswe ibiciro

Abakunzi ba Ruhago baravuga ko amakipe ari gutumbagiza ikiguzi cyo kwinjira muri Stade atitaye ku ibura ry’ifaranga hanze aha.

Izamuka ry’ibiciro kuri stade hari ababihuza n’Intambara uburusiya bumaze iminsi bushoje muri Ukraine yatumye ibiciro bizamuka ku isoko.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro,  uyu mukino wakoze amateka yo kuba umukino uhenze mu Rwanda.

Kwinjira kuri uyu mukino utari ushamaje na busa, ahasanzwe byari amafaranga ibihumbi bitanu (5000) y’uRwanda mugihe itike ya VVIP yari ibihumbi mirongo itanu y’uRwanda (50,000).

Haribazwa icyo bizacura mu gihe mu mukino wo kwishyura akebo kaba geramo APR Fc nayo igahanika ibiciro igendeye kubyo Rayon Sports yakoze.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, Nibwo ikipe ya APR FC yashyize hanze ibiciro ku mukino izakiramo Kiyovu Sports aho itike ya macye yakubwe inshuro 5 ugereranije n’uko APR Fc yajyaga yishyuza.

Ni umukino uzagena ifarashi izegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda hagati ya APR Fc na Kiyovu Sports bamaze iminsi bakubanira.

Kureba uyu mukino kwinjira kuri stade ya Kigali ni ibihumbi bitanu (5000) ahasanzwe , ibihumbi icumi ahatwikiriye (10,000) ibihumbi makumyabiri mu myanya y’icyubahiro (20,000) mugihe mu VVIP ari ibihumbi 30,000.

- Advertisement -

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yajyaga itanga ubwasisi ku kwinjira ku kibuga, itike ya macye yaguraga inoti y’igihumbi cy’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu Bayovu b’indani (imbere) mu ikipe bagaragaje ko badatewe ubwoba n’ibiciro byahanitswe na APR Fc, bifuza amanota atatu kugira ngo bizere gutwara igikombe cya shampiyona baheruka mu myaka ya za 90.

Abakunzi ba Ruhago bavuga ko uko FERWAFA yiteze utunyoni kubyo Rayon Sports na APR Fc zikora ikabifata nk’ibitayireba, bagomba kubikomeza gutyo bitazahinduka ku munsi Musanze Fc yakiriye Espoire Fc itike igashyirwa ku bihumbi icumi (10000Frw).

Basaba ko hashyirwaho ibiciro fatizo ku buryo buri kipe itajya ibitumbagiza uko ibonye bigahuzwa n’imibereho iri hanze aha.

Umukino wa APR Fc na Kiyovu Sports uraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 saa 15:00 kuri Stade ya Kigali.

Umukino wahuje Rayon Sports na APR Fc niwo uhenze kurusha iyindi mu mateka y’uRwanda
APR Fc yashyize hanze ibiciro ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW