ADEPR iragana he? Menya byinshi iri Torero ry’abayoboke miliyoni 3 rivuga ko ryagezeho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ndayizeye

Ubuyobozi bw’itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR bwatangaje ko buri gukemura bimwe mu bibazo byakunze kugaragara muri iryo torero birimo n’iby’imiyoborere, hakorwa amavugurura.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe

Ibi babitangaje ku wa 29 Mata 2022, ubwo ubuyobozi bw’iri torero bwamurikiraga abakirisitu, inshuti z’itorero, ishusho y’itorero, igihembwe cya mbere cya 2022.

Aganira n’Abanyamakuru, Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko mu byo itorero ryishimira mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ari amatorero yafunguye.

Yagize ati “Kenshi abantu iyo baba bari gutangira baba bareba ibyo bazakora muri uwo mwaka ariko mu byo twishimira ni uko hari matorero yamaze kwemezwa. Twasoje umwaka dufite amatorero 3096 ariko ubu dufite amatorero 3131, ni ikintu cyo gushimira Imana cyane.”

Uyu muyobozi yavuze ko ivugabutumwa mu itorero ryageze ku ntego zaryo kuko abizera bashya 25809 babatijwe mu gihugu hose.

Ibikorwa by’iterambere mu byagezweho…

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe yasobanuye ko mu rwego rwo gushakira iterambere abakirisitu no gusubiza bimwe mu bibazo bafite hari ibikorwa bitandukanye by’iterambere bimaze gukorwa.

Yavuze ko abageze mu zabukuru 520 batazi gusoma no kwandika babyigishijwe, abana 31763 bari kwishyurirwa ishuri, hari 17149 bafashijwe kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 6289 yashyizwe hamwe ngo yiteze imbere, 652 muri ayo yatangiye muri iki gihembwe agizwe n’abantu 14,314. Ubuyobozi bw’itorero butangaza ko ayo matsinda amaze kwizigama agera kuri miliyari 2Frw.

Ubuyobozi bwakomoje ku bibazo byagaragaye…

- Advertisement -

Ubuyobozi bwavuze ko imiyoborere mibi ndetse no kutumvikana bitewe n’amavugurura, byakunze kugaragara ndetse bikanakurura umwuka mubi mu itorero, bigiye gukosorwa ahanini bishingiye kumavugururwa yakozwe.

Rev Past Ndayizeye yagize ati “Itorero ryagiye rigira ibibazo no guhinduka mu bijyanye n’ubuyobozi. Mu bihe byashize mu biganiro twagiye dukora birimo n’amavugurura kandi amavugurura ntabwo turayarangiza kuko ari mu ntambwe enye, kureba ibintu bikenewe kuvugururwa, impinduka zagiye zikorwa, kujya mu murongo w’ibyavuguruwe, imbuto z’ibyavuguruwe.”

Avuga ku batarishimiye amavugurwa yakozwe yagize ati “Iyo hajemo amavugurura y’ibigomba guhinduka, kenshi hazamo ibintu bibiri, icya mbere ni uko kubo yagizeho ingaruka, hatangira kuza kumva ko ibintu, icya kabiri ni ugushaka ikiza mu bintu bibi byavuyeho no gushaka ikibi mu byagiyeho bishya, ugasanga ibyo, ni kimwe mu byo abantu bashaka ko ibintu bihinduka.”

Kwirema ibice mu Itorero bivugwa byarasobanuwe..

Mu bihe bitandukanye bamwe mu bakisiritu ba ADEPR bakunze kuvuga ko batishimiye ubuyobozi buriho, bavuga ko haba harimo kwiremamo ibice.

Asubiza iki kibazo, Umushumba Mukuru wa ADEPR yavuze ko ubuyobozi budashyigikiye ko mu Itorero habamo ibice kuko ADEPR ari imwe.

Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko habamo kwiremamo ibice kuko ADEPR ni imwe. Ntabwo yaba ifite Isaïe nk’umushumba Mukuru ube usanga kandi hari n’abakiyobowe n’undi, ADEPR yo ni imwe. Ikindi icyita rusange ni ubukirisitu.”

Amadeni n’imisoro ADEPR ifite byakomojweho…

Ikibazo cy’ideni ryafashwe hubakwa Dove Hotel, ndetse n’imisoro y’ubutaka itarishyurwa ni kimwe mu bigoye itorero rya Pentekote.

Ubuyobozi busobanura ko inguzanyo yafashwe hubakwa Dove Hotel igera kuri miliyari 3Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri torero Budigiri Herman, yasobanuye ko Itorero ryabanje gutinda kwishyura inyungu ku nguzanyo ndetse ko miliyari 2Frw zitarishyurwa.

Akomeza asobanura ko usibye kuba hari umwenda wa Dove Hotel, itorero rifite kandi imisoro y’ubutaka irenga miliyoni 600Frw. Icyakora ibirarane by’imisoro y’ubutaka hasigaye miliyoni 58Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADERP yavuze ko mu kwishyura iryo deni ahanini byatewe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ubukungu bw’itorero bushegeshwa.

Ati “Andi madeni ajyanye n’inguzanyo za Banki twasanze atishyurwa kubera ko aho COVID-19 itangiriye abantu bakajya mu rugo, insengero zigafunga,byari ikintu kigoye kwishyura. Duhereye umwaka ushize, twagiye twegera Banki,dutangiza uburyo budufasha kwishyura.”

Yakomeje ati “Ayo madeni yose twashyizeho uburyo bwo kwishyura kandi twishyura neza nubwo bwose bwose ubushozi itorero ryari rifite, ingaruka za COVID-19 zazigezeho buragabanuka.”

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bwatangaje ko buri gushyira imbaraga mu kwishyura imyenda yafashwe.

Kugeza ubu itorero rya Pentekote ritangaza ko rifite abayoboke basaga miliyoni eshatu bari hirya no hino mu gihugu.

ADEPR itangaza ko ishyize imbere ivugabutumwa no gutuma abantu benshi baba abizera bashya ariko kandi n’iterambere ryabo ridasigaye.

Abagize Komite y’Itorero rya ADEPR

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW