Amafaranga y’Ikigega Agaciro azafasha Abanyarwanda ryari? Igisubizo cya Guverinoma

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu, izamuka ry’ibiciro ndetse n’ihungabana ry’ubukungu ni kimwe mu bibangamiye abaturage nubwo Leta itanga icyizere ko mu mwaka utaha bizaba byacyemutse.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko amafaranga y’Agaciro Fund aho gukoreshwa ubu akwiye kwiyongera

Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicusasi 2022, habaga ikiganiro cyahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, ari kumwe n’abandi bagize Guverinoma, n’Abanyamakuru, harebwa ishusho y’ubukungu, yabajijwe impamvu ikigega Agaciro Development Fund, cyitakabaye cyitabazwa muri iki gihe igihugu gihanganye n’ihungabana ry’ubukungu.

Mu mwaka wa 2012, Leta yatangije ikigega Agaciro Development  Fund, hagamijwe ko igihugu cyihesha agaciro, cyigabanya inguzanyo gihabwa n’amahanga.

Abanyarwanda basabwaga gutanga 1% by’umushahara wabo muri iki kigega  ndetse n’ibigo bigatanga umusanzu wabyo muri iki kigega.

Gusa muri Mata 2020, hari hamaze gutangwa agera kuri miliyari 200frw, azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Ku wa 14 Nyakanga 2021, hashyizweho inzobere zigize inama y’ubutegetsi ya Agaciro Development Fund, hagamijwe ko cyitabazwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu no guhangana n’amage cyahura na cyo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, abajijwe niba kuri ubu iki kigega cyitakoreshwa mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu, yasubije agira ati ”Buriya uko Leta igenda ikora ibigega by’ingoboka, bigenda bibamo ibyiciro binyuranye, bigendanye n’ibibazo byavutse. Ubu ntabwo turacyenera amafaranga yo mu Agaciro Fund, ahubwo turacyacyeneye ko yiyongera.”

Minisitiri w’Intebe atanga urugero uko  igihugu cyabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ndetse hajyaho n’ikigega kizahura ubukungu bwari bwazahajwe na yo.

Yavuze ko igihugu kigira uburyo gihangana n’ikibazo bitewe n’imiterere y’icyavutse.

- Advertisement -

Yagize ati “Buriya buri gisubiza cyijyana n’icyiciro cy’ikibazo cyavutse, ariko icyo navuga n’uko Agaciro Fund gacunzwe neza, igihe cyacyo nicyemerwa, Leta izafata ibyemezo ikurikije n’ikibazo cyavutse, acunzwe neza ndetse araniyongera, dukeneye n’uko aniyongera cyane.”

Imibare igaragaza ko muri 2017 iki kigega cyari kimaze kugeramo miliyari 47Frw.  Muri 2018 yari mliyari 184 angana na miliyoni 200$.

Muri 2018, ibyinjiye mu kigega byiyongereyeho miliyari 5.3Frw ni ukuvuga 37% ugereranyije na 2017. Nyuma y’umwaka gitangiye, cyagiyemo miliyari 20.5Frw, naho 2014 cyarimo milIyari 24.9Frw, mu 2015 yari 29.2Frw, muri 2016 yageze kuri miyari  35Frw, naho 2017 kigera kuri milyari 46Frw.

Kugeza ubu cyagiye mu cyiciro cya kabiri aho imigabane imwe yashyizwe mu bigo bitandukanye n’inganda zitandukanye hagamijwe ko amafaranga ajya muri iki kigega arushaho kwiyongera, igihugu cyikihesha agaciro bitagombye gutegereza inkunga z’amahanga.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW