Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, António Guterres yagize icyo ayavugaho

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Antonio Guterres ntashyigikiye ko Ubwongereza bwoherereza u Rwanda impunzi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’’Abibumbye (UN), António Guterres yagaragaje ko adashyigikiye ko Ubwongereza bwananiwe kwikorera umutwaro w’abimukira bukize bugahitamo  kubohereza mu Rwanda.

Antonio Guterres ntashyigikiye ko Ubwongereza bwoherereza u Rwanda impunzi

António Guterres yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC ubwo yasozaga urugendo rwe mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria.

Ubwo yabazwaga ku masezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza ku iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa ONU, yavuze ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kuko Uburayi bufite inshingano ku bimukira.

Yagize ati: “Ntekereza ko Uburayi bufite inshingano ku bimukira… kandi biri mu bigize ingingo ya gatanu y’amasezerano ya ONU, bikaba no mu mategeko mpuzamahanga.”

António Guterres  yavuze ko atigeze ashyigikira ibyo kohereza impunzi z’abimukira mu Rwanda kandi ari igihugu gikennye.

Ati: “Sinigeze mba umuntu ushyigikira kohereza impunzi ahandi, cyane cyane kubikorera igihugu gikennye kurushaho, aho [amahirwe] yo gutura n’icyizere cy’ahazaza heza rwose ari gicyeya.”

Yakomeje avuga ko umugabane w’Africa ufite ibindi bibazo byawo bikomeye harimo ingaruka z’intamba y’Uburusiya na Ukraine n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson aherutse kuvuga ko ntakizakoma mu nkokora gahunda yo kohereza impunzi z’abimukira mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko yahishuyeho ko hari Abanyamategeko barimo batinza ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza.

- Advertisement -

Aya masezerano yo kohereza impunzi z’abimukira mu Rwanda yagiye anengwa n’abantu batandukanye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

Agaruka ku banenga amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza, Perezida Paul Kagame yavuze ko byaba ari ukwibeshya kwibwira ko u Rwanda rurimo kwakira abimukira mu buryo bw’ubucuruzi kuko ari umwanzuro wafashwe mu buryo bw’ubutabazi kuko hari impamvu ku Rwanda.

Yagize ati “Byaba ari ukwibeshya kugera ku mwanzuro ngo u Rwanda rwabonye amafaranga, ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu. Turimo gutanga ubufasha.”

Tariki 14 Mata 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwongereza basinyanye amasezerano ya gahunda y’imyaka itanu yo kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe.

U Rwanda rukazahabwa agera kuri miliyoni 120 z’amayero yo kwita kuri aba bimukira.

Si ubwa mbere u Rwanda rwaba rwakiriye impunzi nk’izi kuko rwakiriye n’abimukira bari baraheze muri Libya, bamwe muri bo bakaba barafashijwe kujya mu bihugu bashaka harimo iby’I Burayi.

Abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe muri uyu mwaka barabarirwa mu bihumbi 7,000.

Mu Rwanda harabarurwa impunzi zirenga ibihumbi 100, aho zituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi n’ahandi.

Amasezerano nk’aya y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kohereza impunzi z’abimukira mu Rwanda, arimo no gutekerezwa na Denmark.

Ivomo: BBC

UMUSEKE.RW