AS Kigali yerekeje i Muhanga mu mwiherero

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa AS Kigali FC bwatangaje ko iyi kipe yerekeje mu Akarere ka Muhanga mu mwiherero utegura umukino wa ½  mu gikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na Police FC mu minsi ibiri iri imbere.

Ntwari Fiacre ari mu bajyanye na AS Kigali FC mu mwiherero i Muhanga

Ku wa Gatatu tariki 11 na 12 Gicurasi, hateganyijwe imikino ya ½ y’Igikombe cy’Amahoro izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kwitegura neza, ikipe ya AS Kigali FC yatangaje ko yerekeje mu Akarere ka Muhanga mu mwiherero wo gutegura umukino iyi kipe ifite ku wa Kane tariki 12 Gicurasi nk’uko babitangaje babicishije ku mbugankoranyambaga z’iyi kipe.

Bagize bati “Twageze i Muhanga aho tugiye gukorera umwiherero w’iminsi itatu, twitegura umukino wa ½  mu gikombe cy’Amahoro uzaduhuza na Police FC ku ya 12 Gicurasi 2022.”

Cassa Mbungo utoza AS Kigali, yahaye igikombe cy’Amahoro Police FC ubwo yari akiri umutoza mukuru wa yo.

Ikipe ya Police FC ikomereje imyitozo kuri Stade ya Kigali, aho abakinnyi bakora bataha mu ngo za bo. Undi mukino uteganyijwe ni uzahuza Rayon Sports izakira APR FC ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi kuri Stade ya Kigali.

Ubwo Aboubakar Lawal yari ageze i Muhanga na bagenzi be
Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima ayoboye bagenzi be mu myiteguro ya Police FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -