Bad Rama yaragije Imana Prince Kid babanye mu buzima bugoye

Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yagaragaje ko yashenguwe n’ifungwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bad Rama yasabye inshuti za Prince Kid kumusengera

Prince Kid akekwaho ibyaha yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse ku ifungwa rya Prince Kid babanye mu buzima bugoye avuga ko hari ijambo rimubwira kumusengera.

Bad Rama wabanye na Prince Kid mu itsinda ry’ababyinnyi ryakanyujijeho muri Kigali ryitwaga “Hot Side” yavuze ko mu buzima busanzwe amuzi nk’umwana mwiza.

Yagaragaje ko nk’umuvandimwe we babanye bakara ku buriri bumwe amakuba cyangwa ibyago arimo nk’inshuti ze bagomba kumuba hafi.

Yagize ati “Mwaramutse, uyu muvandimwe mwita Kagame, niryo zina twamwitaga. Twarabanye, twarararanye ku buriri, twarabyinanye, twatigitanye imihanda twubaka ibi mubona aka kanya. Aya makuba cyangwa ibyago arimo hari ijambo riri kumbwira kumusengera.”

Bad Rama yavuze ko n’ubwo Prince Kid afite ibyo akurikiranyweho ariko nk’inshuti ze zigomba kumuba hafi mu buryo bw’amasengesho.Ati “Ariko nk’ ishutize twamusengera, KID Imana ibane Nawe.”

Prince Kid akurikiranyweho Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato, Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsinanoGuhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubwo Prince Kid yari agejejwe ku Rukiko ku nshuro ya mbere
Prince (mu ruziga) n’abo babanye muri Hot Side barimo Rafiki Coga, Kamichi, Bad Rama n’abandi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -