Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bavuga ko amazi y’imvura aturuka mu misozi yo mu Murenge wa Rwimbogo ababangamiye ku buryo nta gikozwe igihingwa cy’umuceri gishobora gucika muri kariya gace.
Bavuga ko mu Murenge wa Rwimbogo nta mirwanyasuri ihaba, ndetse ko nta n’ibyobo bifata amazi bihari, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ko bwabafasha aya mazi akabyazwa umusaruro aho kubahombya.
Bazatoha Edouard wo mu Mudugudu wa Gakoni mu Kagari ka Nyakagenge mu Murenge wa Muganza avuga ko amazi aturuka mu misozi yo mu Murenge wa Rwimbogo abatera ibihombo.
Ati “Imvura yaraguye umugezi uturuka muri Rwimbogo amazi aba menshi, yadusenyeye ibikorwa remezo n’umuceri uratwarwa.”
Avuga ko iki kibazo cyakemurwa n’uko inzego zibishinzwe zabafasha gushakira ayo mazi umuyoboro.
Nsengumuremyi Bernard umuhinzi w’umuceri mu Bugarama avuga ko mu Murenge wa Rwimbogo nta mirwanyasuri ihari.
Ati “Leta itagize icyo ikora igihingwa cy’umuceri cyahita gicika.”
Bizimana Eliabu na we yagize ati “Uyu mugezi amazi aruzura umuyoboro wanyuragamo warasibye hari aho bamwe guhinga byanze kubera amazi menshi atwara imyaka akanyura mu muhanda akawangiza no mu gishanga atwara imiceri, turasaba Leta kuduha ubufasha hagasiburwa amazi akajya aca munsi y’umuhanda.”
Uretse gutwara umuceri uhinze mu gishanga amazi atwara n’indi mirima y’abaturage anabasanga mu nzu zabo.
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari icyo buteganya gukora harimo guca imirwanyasuri no gutera ibiti mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Buvuga ko bategereje ubufasha bwa MINAGRI n’undi mushinga Leta y’u Rwanda yasinyanye na Banki y’Isi uzakemura ibi bibazo.
Ndagijimana Louis Munyemanzi ni umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterembere
ry’ubukungu, agira ati “Ubufatanye n’abaturage turashaka gutegura gahunda yimbitse yo kurwanya isuri no kuzitira amazi hejuru mu misozi ya Nzahaha na Rwimbogo niho aturuka ajya mu gishanga cya Bugarama. Twari twasabye ubufasha mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu gihe kihuse bashobora kuza kuduha ubufasha. Hari umushinga dufitanye na MİNAGRİ uzaza kuhatunganya mu buryo bw’igihe kirekire.”
Avuga ko Leta y’u Rwanda hari amasezerano yasinyanye na Banki y’Isi ageze mu rwego rwo kwemezwa muri Kamena.
Ikibaya cya Bugarama gikikijwe n’imisozi yo mu Mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Muganza na Nzahaha.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW/Rusizi