Ibiciro bihanitse ku isoko bizagabanuka umwaka utaha -BNR

*I Kigali ikili cy’ibitoki ni Frw300, naho isukari ikilo ni 2000frw…

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n’impamvu zitandukanye zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka uko bwije n’uko bucyeye

Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.

Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri politiki y’ifaranga yerekanye ko mu buryo mpuzandego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5.9% ari na ko bihagaze kugeza uyu munsi mu mibare y’igihembwe cya kabiri kigikomeje.

BNR ariko igashingira no ku mibare iherutse kugaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekana ko ibiciro mu kwezi gushize kwa Kane byari byazamutseho ku gipimo cya 9.9%, ifata umwanzuro ko ibi biciro byatumbagiye kandi ingamba za Leta zigomba gukomeza mu bijyanye no kugabanya uburemere bw’iryo zamuka.

Muri rusange BNR igaragaza ko ubukungu bw’isi bwazamutseho ku gipimo cya 3.6% mu gihe ubwo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku gipimo cya  3.8%.

Uku kuzamuka kw’ibiciro kandi kwari kwatangiye muri Werurwe, 2022 nabwo ibiciro mu Mijyi irimo na Kigali, byiyongereyeho 7.5% ugereranyije na Werurwe, 2021.

Iki kigo cyari cyatangaje ko ugereranyije Werurwe 2021, na Gashyantare 2022, ibiciro byazamutseho 5.8%

NISR yavugaga ko iri zamuka ry’ibiciro ahanini byatewe no kuba ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 10.2% naho iby’amazi, gaz n’ibindi bicanwa, ubwikorezi byose byiyongereyeho 8.1 ku ijana.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iheruka gukebura abantu bitwaza intambara Uburusiya bwagabye muri Ukraine bakazamura ibiciro .

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Beata yagize ati “Hari ibiciro byagiye bizamuka ariko mu by’ukuri bimwe mu byo bavuga ni byo, hari abantu bishakiye inyungu nta bwo dushobora guhuza izamuka ry’imboga, inyanya, ibijumba n’intambara ya Ukraine, ntaho bihuriye kuko ntabwo u Rwanda rutunzwe na byinshi cyane rufatira muri ibyo bihugu.”

 

Abanyarwanda bavuga ko bagerwaho n’ingaruka zabyo

UMUSEKE ubwo twazengurukaga mu masoko atandukanye yo muri Kigali, twasanze bimwe mu biribwa birimo imboga, ibirayi, umuceri, ndetse n’ibindi bidasaba kuva mu mahanga byaratumbagiye .

Mukabarisa ucuruza ibitoki mu  isoko rya Kimisagara, yabwiye UMUSEKE ko ibiciro byazamutse ndetse ko byanatumye abaguzi badahaha nka mbere.

Yagize ati “Ibiciro byarazamutse rwose, mbere ikilo cy’igitoki cyagurwaga 150Frw, tukagifatira 100Frw ariko ubu ni 300Frw, cyikagurishwa 400frw. Ibintu bimeze nabi rwose.”

Undi na we twasanze muri iri soko, yavuze ko iyo urebye aho ibiciro bigana, bishyira uw’amikoro macye mu kaga.

Yagize ati “Ibintu byarahenze, ibyo usanze uyu munsi, ejo usanga byazamutse. Rwose hagire igikorwa. Reba nk’ubu ikilo cy’ibirayi bya kinigi ni hafi 480Frw.”

Ikigega  Mpuzamahanga cy’Imari cyatangaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ryatewe n’intambara yo muri Ukraine rishobora gutera kwivumbagatanya kw’abaturage muri Leta z’ibihugu bimwe bya Afurika.

Raporo yayo yo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, 2022 ivuga ko kubera izamuka ry’ibiciro, bishobora gutuma abaturage b’ibihugu bya Afurika bigumura kuri Guverinoma z’ibihugu.

Kugeza ubu ibiciro by’ibiribwa na bimwe mu mu bintu nkenerwa ku isoko ryo mu Rwanda bihagaze gutya:

Ikilo cy’ibirayi ni Frw 480, ni 200isukari ikilo0frw, isabune umuti ni 2000rw, igitoki ikilo ni 300Frw, amavuta yo guteka litiro ni 3,200Frw, nabwo bigenda bizamuka umunsi ku wundi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW