Nyabugogo: Umusore utaramenyekana imyirondoro ye arashwe na Polisi ahita apfa nyuma yo gushikuza umuturage telefone ifite agaciro k’ibihumbi 180Frw ahita ahungira mu mugezi wa Nyabugogo.
Ibi bibaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba (8:00 p.m) kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Gicurasi 2022, bibere Nyabugogo, mu Mudugudu wa Rubonobono, Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata ahazwi nko ku kiraro cy’Abasirikare.
Bikimara kuba UMUSEKE wahise uhagera nubwo bitari byemewe kwegera aho aho uyu muntu bikekwa ko ari igisambo yarasiwe.
Abaturage babonye ibi biba bavuze ko uyu musore batamenye yashikuje umuntu telefone ageze ahazwi nko ku Kiraro cy’Abasirikare ahita yinaga mu mazi y’umugezi wa Nyabugogo.
Inzego z’umutekano zari hafi aho zagerageje kumuhagarika kuneza aranga, aribwo ngo barashe amasasu atatu ahita ashiramo umwuka.
Umuturage ati “Ni umuntu wari wibye telefone none bahise bamurasa, ayimwamburiye hariya ku kiraro ahita yinaga mu mazi. Bamurasiye munsi y’uriya mugano, barashe isasu rya mbere ahita yinaga mu mazi, bongera irya kabiri irya gatatu ahise apfa.”
Undi ati “Nyabugogo imaze kwigira ukuntu, ntabwo twamumenye ariko yari yibye telefone y’ibihumbi 180Frw. We mbere yo kujya mu mazi yahise ayinaga hejuru.”
Aba baturage bari aha bose bahuriza ku kuba aha hantu ubusanzwe hari abahamburirwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba, gusa inzego z’umutekano zikunze kuba zihari zihacungira umutekano.
Kugeza ku isaha ya saa mbili n’igice z’umugoroba (8:30pm) umurambo w’uyu musore wari ukiri aho yarasiwe hategerejwe imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga.
- Advertisement -
Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana imyirondoro n’amazi ye.
Hashize iminsi mike hari undi muntu urasiwe ku Muhima, na we bikekwa ko yarashwe avuye kwiba.
Kigali – Umugabo wari wikoreye televiziyo yarashwe n’inzego z’umutekano
UMUSEKE urakomeza kubakurikiranira iyi nkuru ubaza inzego bireba ibirambuye kuri yo,….
NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW