Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Bruce Melodie yifurije umwana we isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/12 1:17 PM
Muri Amakuru aheruka, Imyidagaduro
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
7
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Akoresheje amagambo yuje urukundo rwa kibyeyi, umuhanzi Bruce Melodie yifurije isabukuru nziza umwana we amusezeranya ko amukunda byahebuje.

Bruce Melodie n’umukobwa we Nziza Brittah

Mu mashusho yashyizwe hanze na Bruce Melodie arikumwe n’umukobwa we Nziza Brittah wujuje imyaka irindwi, uyu muhanzi yabwiye umukobwa we ko amukunda cyane.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Yagize ati “Inshuti yanjye yujuje imyaka 7 uyu munsi, Papa aragukunda cyane mwamikazi.”

Muri aya mashusho Bruce Melodie abaza Brittah nimba abakunda maze nawe nta guca ku ruhande avuga ko abakundira byinshi.

By’umwihariko yavuze ko akunda Se kubera ko yamuhaye impano, kumujyana ku ishuri, naho Nyina akamugurira imyenda, inkweto no kumukoreshereza imisatsi.

Uyu ni umwana w’imfura wa Bruce Melodie yabyaranye n’umufasha we banabana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batarakora ubukwe.

Akenshi ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie akunda kugaragaza amarangamutima aterwa n’umukobwa we avuga ko yishimira bikomeye.

Abarimo abazwi mu myidagaduro mu Rwanda nka Teta Diana, Sandrine Isheja n’abandi bakomeje kwifuriza isabukuru nziza Brittah.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Rihanna yashoye imari mu bihugu 8 bya Afurika

Inkuru ikurikira

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Inkuru ikurikira
Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Mubazi iri kungura Polisi n’uwayizanye- Abamotari bararira ayo kwarika

Mubazi iri kungura Polisi n'uwayizanye- Abamotari bararira ayo kwarika

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010