Clarisse Karasira aritegura kwibaruka imfura

Clarisse Karasira uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze ifoto igaragaza atwite inda nkuru ndetse bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura.

Clarisse Karasira n’umugabo we baritegura kwibaruka imfura

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Amerika baherutse gutungura Karasira n’umugabo we babakorera ibirori bya Baby Shower

Clarisse Karasira ufite akazina yahisemo “Umwana w’Imana n’igihugu” yavuze ko ‘umwuzukuru w’Imana n’igihugu’ ari mu nzira.

Yagize ati “Umugisha, umugisha,..Umutware Bayo I yantumye ngo menyeshe utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira Igikomangoma, umwuzukuru w’Imana n’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nimwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe uzabaha ukwanda araje!”

Clarisse Karasira avuga ko inzozi za benshi ari ugushinga urugo no kugira abana babakomokaho.

Ati “Nanjye n’umutware wanjye nicyo twifuzaga kandi twasabaga Imana, Bityo kuba Imana yaduhaye impano y’umwana tugiye kwibaruka ni impano iruta izindi.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko atigeze agorwa no gutwita ku buryo bitamubujije gukora ibikorwa bya muziki bitandukanye, kandi akaba yiteguye kurera no kuzakomeza gukora umuziki nta nkomyi.

Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie kuwa 01 Gicurasi 2021 kuri ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

- Advertisement -
Clarisse Karasira avuga ko bafite ibyishimo kubw’imfura yabo bategereje

Byari ibyishimo bidasanzwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW