Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi, nibwo hakinwaga umukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane wa Afurika [CAF Champions League].
Ni umukino wahuje amaiipe y’ibigugu ku mugabane wa Afurika, Wydad Athletic yo muri Maroc na Al Ahly yo mu Misiri. Abatari bake bari bitabiriye uyu mukino, ariko ubwiganze bari Abanya-Maroc bari bakiriye umukino ukomeye.
Ikipe ya Wydad Athletic yoroherewe n’uyu mukino nyamara ntiyahabwaga amahirwe imbere ya Al Ahly ibitse ibikombe byinshi ku mugabane wa Afurika.
Ku munota wa 15, ni bwo Zouheir El Moutaraji wa Wydad yafunguye amazamu, ku mupira yatereye kure muri metero nka 30 uvuye ku izamu rya Al Ahly, maze Muhamed El Shenawy aba ahindukiye atyo.
Bidatinze, uyu musore yongeye kubona izamu ku munota wa 48 ku mupira waturutse iburyo, yari ahawe na Attiat Allah.
Wydad yasabwaga gucunga ibitego byayo, ari nako byagenze kugeza iminota 90 irangiye maze yegukana igikombe cyayo cya Gatatu cya CAF Champions League yaherukaga mu 2017.
Gutsinda kw’iyi kipe, byaje byiyongera kuri RS Berkane yaherukaga kwegukana igikombe CAF Cpnfederation Cup itsinze Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo.
Abasesenguzi batandukanye, bahamya ko intsinzi ya Wydad na Berkane, bisobanura ko shampiyona y’umupira w’amaguru ya Maroc ishobora kuba igiye kwigaranzura iyo mu Misiri.
Uko iminsi yicuma, ni ko shampiyona ya Maroc igenda itanga abakinnyi benshi bayisohokamo berekeza ku mugabane w’i Burayi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW