Ikibazo cya Gaz ihenze mu Rwanda, Guverinoma yasobanuye impamvu

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yasobanuye ko kuba hatari ububiko buhagije no kuba  igice cy’ubucuruzi bwa gaz cyitarajya ku murongo ari yo ntandaro y’itumbagira ry’ibiciro rya yo muri iki gihe, asobanura ko mu mezi atandatu ari imbere byaba byagiye ku murungo.

Ibiciro bya Gaz bikomeje gutumbagira umunsi ku munsi

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022, ubwo yari kumwe n’Abaminisitiri batandukanye, bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyareberaga hamwe ishusho y’ubukungu bw’Igihugu n’ibiciro ku masoko, nyuma yo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu.

Izamuka ry’ibiciro bya gaz rikomeje kwinubirwa cyane n’abaturage, abacuruzi ndetse n’abaziranguza.

Guverinoma iheruka gutangaza ko icupa rya Gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3780Frw,irya 6kg rigurishwe 7560Frw irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15120Frw irya 15Kg ryari ryashyizwe 18900Frw itra 20Kg rishyirwa 25200Frw mu gihw irya 50Kg ryari 63000Frw.

Ibi biciro abacuruzi barabimuye ku mpamvu bavuga ko nabo barangura bahendwa nkaho iya 6Kg kuri ubu iri kugura 10000Frw, iya 12Kg ikagura 21000Frw n’izindi n’uko abacuruzi bashyizeho ibiciro byabo.

Asubiza impamvu ibiciro bya Gaz bikomeje gutumbagira, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ubusanzwe  mbere gaz itahabwaga amabwiriza agena n’ibiciro nk’uko bisanzwe bikorwa kuri peterori na mazutu, avuga ko ahanini byaterwaga n’uko abanyarwanda benshi batayikoreshaga.

Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho ingamba zijyanye na gahunda ya leta y’iterambere rirambye NST1, igamije kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara, hagamijwe kurengera ibidikikije,abaturage benshi batangiye kuyoboka ikoreshwa rya gaz.

Dr Edouard Ngirente yavuze ko icuruzwa rya gaz ryatangiye gukorwa hataraboneka ibikorwa remezo birimo ibigega bifasha kuyihunika kuko ubu hari ububiko bungana n’iminsi itanu gusa.

Yagize ati “Ariko icyagaragaye ni uko twatangiye no kuyicuruza cyane ibikorwaremezo (infrastructure) bitaratera imbere, itaraba nini,bisobanuye ko uyu munsi dufite ububiko bwa gaz bushobora kumara iminsi itanu,ubu turimo kurwana no kugira ngo twubake aho dushobora kuyibika, tuyizanye ari nyinshi.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko kuri ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo hubakwe ububiko bwafasha guhunika gaz imara igihe kinini.

Yagize ati “Ubu hari abashoramari turimo gukorana, kugira ngo twihutishe kubaka ibigega byo kubikamo gaz,iyo burya ibintu bihari nibwo bigura macye,kuko ubu ubizanye ni nko kurangura uza ugurisha, uza ugurisha n’abaguzi udafite aho ubika,ubundi ni rwo rufunguzo rw’ikibazo.

Ibyo mu gihembwe cyo hagati  bizakemuka, tuzubaka ububiko bwa gaz, nkuko duhunika peterori, tukaba dufite iy’amezi aya naya bigatuma ishyirwaho ry’amabwiriza agenga gaz akunda,nicyo cyatumye amabwiriza adakunda ubundi .”

Umukuru wa Guverinoma asobanura kandi nk’indi mpamvu yatumye ishyirwaho ry’amabwiriza agenga ibiciro bihamye bya gaz adakurikizwa ari uko bwari ubwa mbere hashyirwaho amabwiriza yihariye agenga ubucuruzi bwa yo, nk’indi intambwe igihugu cyateye, bisaba leta kubanza kwitegura neza kugira ngo uburucuruzi bunozwe.

Yagize ati “IKindi bwari ubwa mbere gaz igiye gushyirirwaho amabwiriza, ni intangiriro, ntabwo twashyiraho amabwiriza nka Peteroli na mazutu kuko byo tumaze igihe tubikoraho , aho duhunika, turahafite ,ubucuruzi buri ku murongo bwabyo, ariko nk’igicuruzwa gishyashya, byasabye leta ko yitegura neza ariko amabwiriza twatangaje mu mezi atatu ashize, twavuze ngo dushyireho gasopo tudakabya kugira ngo bitazamuka ngo birenze urugero kandi abaturage batangiye gukoresha gaz.”

Minisitiri w’Intebe amara impungenge Abanyarwanda ko ibintu biri gushyirwa ku murongo ko icyabanje gukorwa ari ugushaka ububiko buhagije.

Yagize ati “Ndabizi ko bamwe bavuze ko byagoranye, byananiranye, ntabwo byananiranye ahubwo byari bishyashya, kandi igicuruzwa tudafite aho tukibika hahagije,ibicuruzwa wabika iminsi itanu, ntacyo uba ufite gikomeye, niyo mpamvu igikomeye turi gukora nka leta, ni ugufasha icyo gice cy’ubucuruzi bwa gaz kigatera imbere, kikagira ububiko busobanutse, bikamenywa uko bicungwa noneho n’amabwiriza agafata imizi,.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mvuge ko leta itakibagiwe, igikoraho umunsi ku wundi, twihaye ko mu mezi atandatu , ubucuruzi bwaba bumeze neza kandi buri ku murongo.”

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu  ikibazo cy’ibicanwa ni kimwe mu bihangayikishije umuturage by’umwihariko uw’amikoro macye, bisaba leta gushyiramo imbaraga mu kugikimura.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuye iby’izamukarya Gaz mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW