Bamwe mu basugajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye bavuga kuba hari abakita ‘Abatwa’ barasaba kwitwa Abanyarwanda nk’abandi baturage bose.
Aba baturage bavuga ko kuba hari abakivuga ko ari Abatwa aho baciye hose bagahamagarwa ‘Abatwa’ kuri bo ngo babona bagikorerwa ivangura mu gihe Leta ivuga ko nta bwoko bukibaho.
Bibaza impamvu ubwoko bw’ “Abatwa” bwo butavaho na bo bakitwa Abanyarwanda nk’abandi.
Mukankusi Gloriose ubatuye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, avuga ko ntabwisanzure agira n’iyo ari mu bandi agenda ngo ntihabura uvuga ngo dore cya “Gitwa”.
Ati “Nta kintu kibabaza nko kuba uri mu bantu wumva uri nk’abandi, ariko ukumva umuntu aravuze ngo dore rwa “Rutwa”, uhita wumva agahinda kakwishe, ukibwiriza ugataha.”
Yakomeje avuga ko hari n’igihe atambuka akumva n’abana baravuga ngo dore rwa “Rutwa”.
Ati “Ukibaza ngo ibintu bizwi n’abana ukabura icyo ukora.”
Uwineza Eliana na we ati “Ko Kagame (avuga Perezida wa Repubulika) yakuyeho amoko kuki bakitwita amoko, batwise Abanyarwanda nk’abandi?. Bidutera agahinda kuba tukirobanurwa mu bandi kuko bitubera n’inzitizi ku iterambere ryacu.”
Yavuze ko hari naho agera bakabima akazi ngo “uyu ni umutwa mumureke”.
- Advertisement -
Ati “Rimwe na rimwe n’abana ku ishuri hari abo babibwira ntibasubireyo, birakwiye rero ko abayobozi badufasha ibi bintu bigacika.”
Umuryango w’ababumbyi mu Rwanda, Coporwa na wo uvuga ko iki kabazo bakizi kuko no mu buvugizi bakora na cyo bakunze kukigarukaho.
Umunyamabanga Nshingwa wa Coporwa, Bapfakurera Vincent avuga ko iki kibazo kiri mu byo na bo bahora babwirwa, gusa bagasaba inzego z’ibanze gufatanya na bo mu kubikosora.
Yagize ati “Ni byiza ko icyo kibazo bakibabwiye nk’Abanyamakuru, gusa natwe turakizi kandi tugerageza kugikorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe, kuko kuba hakiri abantu bakiyumvamo cyangwa bagikoresha amoko ni ikibazo kandi gikomeze, gusa turasaba ubuyobozi bwose gufatanya bigacika kuko bariya bavandimwe na bo barabangamiwe.”
Nubwo hari abavuga ko izina “Abatwa” ribabangamiye hari n’abandi bumva barigumana kuko ngo ari iry’abasekuruza babo, gusa bagasaba ko ahubwo bafashwa kuzamura imibereho yabo bakagendana n’abandi mu iterambere.
Ynaditswe na UWIMANA Joselyne