Ijambo ku rindi, ubuhamya Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe yabwiye Urukiko i Paris

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi, 2022 rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe w’icyari Perefegitura ya Gikongoro, akaba akurikiranwa ku byaha bifitanye isano na Jeniside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umwanya munini washize humvwa ubuhamya bwa Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ya kera mu Rwanda

Urukiko rutangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993.

Nsengiyaremye w’imyaka 77 y’amavuko ari mu Rukiko nk’impuguke.

Laurent Bucyibaruta uburanishwa n’urukiko rwa rubanda akaba ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahamagazwa n’Urukiko. Nyuma yo gukora indahiro y’ibyo agiye kuvuga, Dismas Nsengiyaremye yahise asobanurira urukiko uwo ari we, n’imirimo yakoze mu Rwanda.

Yabanje kubazwa, avuga ko nta kintu cyihariye aphana na Bucyibaruta, ko bwa mbere bamenyanye mu Ishuri rya Christ Roix i Nyanza aho yigaga, Bucyibaruta Laurent amwiga imbere umwaka umwe.

Imirimo inyuranye kugera abaye Miniitiri w’Intebe kugera muri Nyakanga, 1993 mbere ya byose yabanje kurahira ko ibyo agiye kvuga ari ukuri.

Yavuze ko avuka muri Kamonyi, mu gihugu hagati, ahitwa i Kayenzi ahitwa Bugarama.

Nsengiyaremye yavuze ko Abayobozi bose bayoboye mu Rwanda, bakomeye nta n’umwe bafitanye isano, uretse kuba yarabamenye kubera akazi.

Yagiye mu buyobozi bw’ishyaka MDR, kuko ryari ishyaka rihuza abaturage benshi, akaba yarasanze bimworoheye kujya mu ishyaka kuko ritari iry’abantu bamwe, ahubwo ko ryari iry’abaturage bose.

- Advertisement -

Perezida w’Inteko iburanisha urubanza ni we wabanje kumubaza, amusaba kugira icyo avuga kuri nyakwigendera Landoald Ndasingwa bitaga Lando.

Yasubije ko yari umunyamuryango w’ishyaka PL, ndetse ati “Narimuzi ntarajya muri Guverinoma, twari dufite inshuti zimwe, aho yatanzwe na PL, nka Minisitiri w’Umurimo, twakoranye ari Minisitiri, yari azi ubwenge, inyangamugayo, nyuma yicwa muri Jenoside, yari inshuti yanjye cyane.”

Nsengiyaremye Dismas, umugabo ubyibutse, yambaye costume y’umukara werurutse, afite uruhara n’imvi ku mutwe yasabye kuvuga yicaye kubera ikibazo cy’umugongo.

Urukiko rwamusabye kugira icyo avuga kuri Emmaunuel Gapyisi wari Umuyobozi muri MDR muri Gikongoro.

Yasubije ko bamenyaniye mu Bubiligi aho yigaga, afite umuryango uhuza abanyeshuri b’Abanyarwanda bahigaga, na we ngo yabagamo nk’umunyamuryango, akaba yari umukwe wa Kayibanda.

Ati “Yari azi ubwenge, “courageux” (umunyamurava), yishwe muri Gicurasi, 1993. Bashakisha uwamwishe, bavugaga ko yaba ari FPR, nyuma baza kuvuga Dismas Nsengiyaremye (yivuga) ko yaba yaramwicishije atinya ko yazamusimbura, ati ‘Ariko barabeshyaga, kuko nta kibazo twagiranaga’.”

Yakomeje avuga ko muri Guverinoma yayoboye, yashyizweho hashingiwe ku Masezerano yarimo na FPR-Inkotanyi, kugira ngo hajyeho “systeme” (ubuyobozi) ishyiraho uburenganzira bwa muntu, ndetse no kugabana ubutegetsi hagati y’inzego zose, byatumye hatangira tension hagati ya MRDN (ishyaka ryari ku butegetsi) na MDR (ntiyavugaga rumwe na Leta) n’amashyaka ari inyuma yazo.

Ati “Hasinywa igice cya mbere, Habyarimana (Vuvenal yari Perezida w’igihugu) muri meeting mu Ruhengeri, abwira abarwanashyaka be ko amasezerano yasinywe ariko batazemera gukora “du n’importe quoi” (icyo ari cyo cyose ‘kidafite umumaro’), ko hari impapuro zasinywe, ariko ko hari n’ibiri mu mitima ya rubanda.”

Nsengiyaremye yabwiye Urukiko ati “Nahise mwandikira ko ibyo yavuze atagombaga kubivuga, ndetse anavuga ko na we yemeye ikosa yakoze, ‘negociation’ (imishyikirano) zirakomeza, gusa ibyo yavuze byaraduhungabanije.”

 

Urukiko rwamubajije kuri discour ya Leon Mugesera….

Abajijwe kuri discour ya Mugesera, yagize ati “Ni ‘discour violent contre les Tutsis’ (ni ijambo ribi ryari rigambiriye inabi ku Batutsi) ndetse nanjye ubwanjye, kuko yanshiraga urwo gupfa, kuko yari inyuranije n’ibyemewe na MDR n’amashyaka atavuga rumwe na yo, ku bijyanye n’amahoro, ndetse yanatumye Abatutsi benshi bicwa.”

Nyuma y’iryo jambo, Nsengiyaremye ngo yasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi, ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada.

Ati “Yahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi n’abandi badashaka kujya mu mugambi wo kwica ni nabwo hanashinzwe radio RTLM, mu mpera za manda yange, kuko amoko yahozeho ariko ntabwo byavugaga kwicana, twageragezaga kubiha umurongo, ariko iki gihe byakoreshejwe ku kwica Abatutsi.”

Yanavuze ko Anastase Munyandekwe ari we wasimbuye Gapyisi amaze kwicwa. Ariko avuga ko kujyaho kwe we atamubonaga nk’umusimbura we.

 

Nta butabera bwari mu Rwanda…..

Urukiko rwabajije Nsengiyaremye uko ubutabera mu Rwanda bwari buhagaze, aho abantu benshi bicwaga.

Ati “Nta kintu bwageragaho, kuko byasaga nkaho byose bikorwa n’ishyaka rimwe, nta n’aho kurega habaga hashoboka.”

Urukiko rwamubajije ibyiashyizweho na Leta byo guha abaturage ububasha bwo gusimbura inzego z’umutekano “systeme d’auto defense civile”. Ibyo gutanga imbunda mu baturage, (1992, 1993), no ku mabwiriza ya ba Perefe babwiye ba Bourgmestre gukora lisite y’abantu bahunze igihugu bitemewe.

Nsengiyaremye yavuze ko ibyo byatangiye kuvugwa FPR-Inkotanyi itera igihugu, ariko abayobozi ba gisirikare babyitaga kwirwanaho kw’abaturage, ngo batanga imbunda mu baturage cyane muri Komini zegereye aho intambara yaberaga.

Yavuze ko nk’ishyaka yarimo ritavuga rumwe na Leta babonaga ko bidakwiye, bakabivuga, bakavuga ko gushora abaturage mu ntambara babaha imbunda atari byo, ko ako ari akazi k’abasirikare, ndetse ngo banze no kwemeza ko ibyo byashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ayo mategeko koko yaratanzwe, ariko abantu bakitwaza intambara yabaga bagakora ibidakorwa.”

 

Abafunzwe bitwa ibyitso bya FPF….

Perezida w’Urukiko yabajije Nsengiyaremye kugira icyo avuga kuri bariya bantu, asubiza ko intambara itangira tariki ya 1/10/1990 yari mu Mutara aho yakoreraga bikaba ngombwa ko ahunga tariki ya 2/10/1990.

Yavuze ko abantu benshi biganjemo Abatutsi bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso bya FPR ndetse abayobozi bakaba baranavugaga ko FPR yageze i Kigali.

Ati “Ibyo byari ibinyoma nk’umuntu wari wavuye mu Mutara nkagenda umuhanda wose Nyagatare – Kigali, nta Nkotanyi mbona. Sinumvaga ukuntu mu minsi ibiri bavuga ko FPR yaba yageze i Kigali.”

 

Nyuma y’ibibazo rusange Urukiko rwamubajije kuvuga kuri Bucyibaruta Laurent

Nsengiyaremye yagize ati: “Bucyibaruta nabonaga ari “Neutre et integre” (udafite uruhande ariho kandi w’inyangamugayo) mu kazi yari ashinzwe, nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyo nibyo nabonaga igihe nari Minisitiri.”

Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na Guverinoma ba Perefe bakayagezwaho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yakomeje agira ati “Uko nzi Bucyibaruta ni uko ari umuntu utemera akarenganye, ntabwo muzi agira nabi, ndetse sinigeze mubona afite ibitekerezo bihembera urwango na Jenoside, kuva muzi ari muto, icyo atemera arakivuga, ntabwo uko muzi yabasha kugira nabi.”

 

Uruhande rw’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na rwo rwabajije Nsengiyaremye

Me Gisagara Richard yabajije Nsengiyaremye niba azi abantu bagiye bahinduka abahezanguni kandi mbere batari bo.

Nsengiyaremye yasubije agira ati “Ntabwo uko nari mbayeho byatumaga nshobora gukurikira neza kuko nari i Gitarama muri Komini Mushubati aho nari nihishe, kuko natinyaga ko nakwicwa cyane ko bagenzi bange b’Abaminisitiri batavugaga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze kwicwa. Nanjye byashoboraga kumbaho hari abari barabimbwiye.”

 

Ubuhsinjacyaha na bwo bwabajije Nsengiyaremye

Ubushinjacyaha bwamubajije niba atekereza ko umuntu utaremeranyaga n’abategetsi b’icyo gihe yashoboraga kuguma ku butegetsi.

Nsengiyaremye ati “Sinabimenya, icyo nzi gusa ni uko naburiwe ko nashakishwaga ngo nicwe bigatuma nshakisha aho nihisha.”

Ubushinjacyaha kandi bwamubajije ko yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside.

Nsengiyaremye ati “Urukiko nirube ari rwo rubimbaza. [Perezida w’urukiko ati ‘wabisubiza’.] Undi ati “Ntabwo mfite aho mbogamiye, si ndi hano guca urubanza.”

Ubushinajcyaha bwamubajeje gusubiza Yego cyangwa Oya. Buti “Wemera ko mu Rwanda habaye Jenoside?”

Nsengiyaremye ati “ONU/UN yarabyemeje kuva mu 1994, si njye ushobora kubivuguruza.”

 

Yabajijwe ku bucuti bwe na Bucyibarita

Nsengiyaremye ati “Jye na Bucyibaruta twari inshuti, ndetse dukorana neza, ndetse ageze mu Bufaransa yarampamagaye nditaba, nta kibazo twari dufitanye.”

Gusa, Nsengiyaremye yavuze ko ibibazo by’Ubushinjacyaha birimo gushaka “kugusha umuntu mu mutego, asaba ko babaza ibibazo bifunguye kandi bibajijwe neza.”

Ubushinjacyaha bwabajije Nsengiyaremye niba yemera ko Guverinoma yashyizweho nyuma y’itariki ya 7/4/1994 yakoze Jenoside.

Nsengiyaremye ati “Si njye ugomba guca urubanza, gusa icyo nzi ni uko iyo Guverinoma itashoboye guhagarika cyangwa kurwanya Jenoside.”

Uyu mugabo yavuze ko nyuma ya tariki 7 Mata, 1994 ntacyo yasubiza ku byabaye nyuma yaho kuko yari yamaze kuva mu nzira z’abafata ibyemezo.

Ubushinjacyaha bwabajije Nsgiyaremye icyo avuga ku Itangazo rya Radio Rwanda ku itariki 17 Mata, 1994 rivuga Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Kambanda (Jean) ku kwiga uko igihugu kiyobowe, inama ifata icyemezo cyo kwirukana ba Perefe wa Kibungo na Butare, ndetse inashimira ba Perefe barimo Gikongoro na Cyangugu, Kibuye ndetse ko bazakomeza kuyobora. Ubuvugaho iki?

Nsengiyaremye yasubije agira ati “Sinumva impamvu yo kubashimira kuko bakoraga akazi kabo, niba baragakoze neza, sinumva impamvu yo kubashimira. Jyewe ku giti cyanjye iryo tangazo sinaryumvise, ariko numva nta mpamvu yo kubashimira.”

 

Uruhande rwunganira Bukibarita na rwo rwabajije Nsengiyaremye

Kuva igihe uzi Bucyibaruta yari kubasha kujya mu mugambi wo kwica?

Nsengiyaremye ati “Uko muzi ni umuntu washyiraga mu gaciro, nta kintu na kimwe nabona cyatuma mvuga ko yaba umwicanyi, ku giti cyanjye.”

Yongeyeho ati “Hari abambwiye ko yagerageje gukiza abicwaga ariko ku giti cyanjye ntabyo nzi, ntabyo nabonye kuko muri icyo gihe nari nihishe.”

Yanabajije niba yari kwegura iyo aza kuba Bucyibaruta, Nsengiyaremye asubiza ko iyo aba we atari kwegura kuko byagushyira mu kaga ubuzima bwe, ndetse ko yari kuguma ku buyobozi kugira ngo abashe kurinda abaturage be.

Nyuma ya Nsengiyaremye Dismas, Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bwa François Xavier NSANZUWERA, Umunyamategeko wabaye Procureur wa Repubulika mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Urukiko rw’i Paris ari naho Urukiko rwa Rubanda ruburanisha ibyaha bikomeye ruri

HATANGIMANA Anfe Eric /UMUSEKE.RW