Ikipe y’Igihugu y’ingimbi ziri munsi y’imyaka 16 [National team U16], yagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa agomba kubera ku mubagane w’i Burayi mu gihugu cya Chypre, ntikigiye kubera impamvu zo kubura VISA.
Hari hashize igihe kijya n’ibyumweru bibiri hatoranyijwe ingimbi ziri munsi y’imyaka 16 [National team U16], zagombaga kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa azabera ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Chypre.
Iri rushanwa ryiswe ”Development Tournament for U-16”. Rigomba kuzakinwa kuva tariki ya 9-15 Gicurasi 2022, ntabwo u Rwanda ruzaryitabira n’ubwo imyiteguro yari yaratangiye ndetse hakorwa n’umwiherero.
Babinyujije ku mbugankoranyambaga za bo, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA], ryatangaje ko ribabajwe no kuba iyi kipe y’Igihugu itazitabira iri rushanwa kuko yabuze ibyangombwa [VISA].
Bati “Tubabajwe no gutangaza ko ikipe y’Igihugu y’Ingimbi ziri munsi y’imyaka 16 [U16] yagombaga kwitabira irushanwa rya UEFA muri Chypre, ititeguye kwitabira bitewe n’ibyangombwa by’inzira [VISA] bitabonekeye igihe.”
FERWAFA yakomeje ivuga ko izi ngimbi zigomba gukomeza amrushanwa ahuza amashuri, cyane ko muri aya marushanwa ari ho haturuka impano z’abakiri bato. Iri shyirahamwe kandi ryashimiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi [UEFA] kuri aya mahirwe yari yahawe u Rwanda.
N’ubwo u Rwanda rutakitabiriye iri rushanwa, mu minsi ishize hari abatoza bo mu makipe y’Ingimbi bari babwiye UMUSEKE ko mu gutoranya abakinnyi habayemo ikimenyane n’icyenewabo kuko hari abatsindiye kuyijyamo ariko bakwimwa ayo mahirwe.
Iri rushwanwa ryiswe ”Development Tournament for U-16”. rizakinwa n’ibihugu Bitatu birimo Chypre, Latvia na Montenegro na Turkey nta gihindutse.
UMUSEKE.RW