Impuguke mu ndimi zahishuye amahirwe ari mu gukoresha igiswahili

Impuguke zitandukanye zo muri Afurika zagaragaje ururimi rw’Igiswahili,nk’uruhatse amahirwe menshi mu nyungu z’umunyafurika, ko  rukwiye gutezwa imbere, rugakoreshwa na buri munyafurika.

Intebe y’Inteko y’Umuco Amb Masozera yavuze ko hari gahunda yo guteza imbere Igishwahili bihereye mu mashuri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022, ubwo iKigali hatangiraga inama nyunguranabitekerezo, ihuza impuguke zitandukanye zo ku mugabane wa Afurika,zigize Inteko nyafurika mu ndimi (ACALAN) zirebera hamwe uko ururimi rw’igishwahili rwarushaho gutezwa imbere.

Ni inama Ibaye bwa mbere, nyuma yaho igiswahili cyemejwe nk’ururimi rwa Afurika.

Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane ku mugabane wa Afurika haba ibihugu byo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’ibyo muri mubihugu byo mu Majyepfo ya Afurika SADEC bikoreshacyane uru rurimi. Ni ururimi rukoreshwa n’abasaga miliyoni 200 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Prof Malonga Pacifique, umwarimu muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, akaba n’impuguke mu ndimi by’umwihariko igiswahili, yabwiye UMUSEKE ko kuba hashize igihe gito Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wemeje igishwahili nk’ururimi rw’abagize uyu muryango, rugakoreshwa mu nama ndetse no mu kazi gatandukanye, biha uru rurimi kumenywa na benshi kandi bikabyarira inyungu Abanyafurika.

Prof Malonga asanga Leta y’uRwanda, yagashyizeho urwego rwihariye ruzafasha Abanyarwanda kumenya igiswahili kugira ngo umubare w’abakoresha uru rurimi wiyongere.

Yagize ati “Abanyarwanda bakunda ikinyarwanda, ikintu numva cyakorwa ni uko ubu leta yafata ingamba zihamye zo kubanza kwigisha Abanyarwanda impamvu y’uru rurimi, wamara kubigisha ugashaka n’ubushobozi, ukavuga ngo ese dufite amafaranga ngo dushoremo aha ngaha,gushaka abarimu, ibitabo, gushyiraho urwego rwihariye ruzakurikirana uburyo igiswahili ruzaba ururimi rukoreshwa muri Afurika yose.”.

Kuki Abanyarwanda bakwiye Kumenya Igiswahili?

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert,asanga  Abanyarwanda bamenye neza igiswahili ,byabafasha mu guhahirana n’ibihugu bitandukanye bikoresha uru rurimi.

- Advertisement -

Yagize ati “URwanda iyo urebye aho ruherereye,ku mugabane wa Afurika no ku mugabane w’Isi,tubanye n’ibindi bihugu,iyo urebye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,ururimi rukoreshwa cyane haba mu bucuruzi, ni igiswahili. Ni byiza y’uko igiswahili bagikunda, bakakimenya, kubera impamvu ebyiri. Iya mbere ni ukugira ngo habeho n’ubwo buhahirane n’itumanaho hagati y’ibihugu by’ibituranyi cyane ibihugu bikoresha igiswahili, icya kabiri,ni kwagukunda ibyo muri Afurika kugira ngo na ya myumvire ihinyura,indimi zacu, ihinduke.”

Amb Masozera avuga ko hari gahunda zitandukanye zishishikaria Abanyarwanda gukoresha uru rurimi harimo no kurwigisha mu mashuri.

Umunyamabanga mukuru w’Inteko nyafurika y’indimi ACALAN,Dr Lang Fafa Dampha, asanga igiswahili cyaragize uruhare mu kwibohora ingoyi ya gikoroni , bityo ko uru rurimi rudakwiye kwirengagizwa.

Yagize ati “Twahisemo ko igiswahili kiba ururimi rwa Afurika kubera ko kivugwa n’ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika,ni ururimi rw’Afurika y’Ibirasirazuba,ruvugwa n’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo,ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse n’ibyo muri Afurika yo hagati. Ni ururimi kandi rwafashije ibihugu mu kwibohora, uru rurimi rwafashije kandi Afurika kwikura ku ngoyi ya gikoloni.”

Yakomeje ati “Uru rurimi rushobora gukoreshwa mu mashuri, abasemura mu nama zitandukanye.”

Yavuze ko kimwe mu mbogamizi zikigonga guteza imbere uru rurimi, ari ubukungu bw’ibihugu ndetse n’ubushobozi bwafasha kurushaho guteza imbere uru rurimi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’Umuco UNESCO, ryemeje ko buri  tariki ya 7 Nyakanga ku Isi ari umunsi wahariwe igiswahili ku Isi.

Mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo ndetse n’ibihugu nka Botswana, uru rimi rurigishwa mu mashuri.

Igiswahili gikoreshwa muri bimwe mu gihugu ndetse no muri bimwe byo muri Aziya, ndetse no muri Oman na Yemen.

Umunyamabanga Mukuru wa ACALAN asanga Igishwahili kidakwiye kwirengagizwa

Impuguke mu ndimi zo muri Afurika ziri kwiga uko Igishwahili cyarushaho gutera imbere

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW