Impuguke zisanga Leta ya Congo ikwiriye kwicarana na M23 aho kwegeka ibibazo k’u Rwanda

Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo baremeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazi umuzi w’ikibazo ifite nuko cyakemuka, ahubwo ikitwaza u Rwanda ko rushyigikiye umutwe wa M23.

Ingabo za Congo FARDC zikomeje kotswa igitutu na M23

Ibi babivuze mu gihe Leta ya Congo yongeye kwerura igashinja u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe ndetse bakanahagarika ingendo zo mu kirere za sosiyete ya’ubwikorezi bwo mu kirere ya Rwandair, ni mu gihe banatumije Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru Patrick Muyaya, mu itangazo ry’imyanzuro yafashe ku Rwanda adaciye ku ruhande ati “U Rwanda  rushinja Congo ingabo za Congo gukorana na FDLR kugirango rushyigikire umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Mu gushaka kumenya icyo abasesenguzi babivugaho, UMUSEKE waganiriye n’Umusesenguzi muri politike akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr. Ismael Buchanan, agaragaza ko Leta ya Congo igomba kwemera ikibazo gihari ikumva ubusabe bw’imitwe nka M23 bakareka kwitwaza u Rwanda kandi abaturage bakomeje kwicwa.

Yagize ati “Iriya ntambara ntabwo ije ejo kuko na M23 imaze imyaka, ikibazo gihari nuko Congo itazi ikibazo ifite n’uburyo cyabonerwa umuti. M23 bagiye bagaragaza ko atari Abanye-Congo kandi yo igaragaza ko ari abaturage ba Congo, kuki Congo itakicarana na bene wabo aho kubita abanyarwanda.”

Dr Ismael Buchanan avuga ko ibyo Leta ya Congo ikora byose ari amatakirangoyi yo kugaragaza aho ikibazo kitari kuko nta bimenyetso ntakuka byemeza ko u Rwanda ruri inyuma ya M23.

Akomeza avuga ko imyanzuro ya Congo yafashe irimo no guhagarika ingendo za Rwandair itaboneye, ibintu bishobora gusubiza irudubi umubano mwiza wari umaze gutera intambwe ishimishije.

Ati “Nta nshuti ihoraho nta n’umwanzi uhoraho muri politike, byatunguranye kandi biranababaje itangazo ryasohowe na Guverinoma ya  Congo. Umubano wari umaze kuba ntamakemwa nyuma y’itorwa rya Tshisekedi  ariko ibyo byose ntibyabuza ibiganiro kuko hari impamvu ya biriya byose nkeka ko hari uruhafe rw’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi… U Rwanda rwari rwasabye ibisobanuro Congo nyuma y’ibisasu byatewe i Musanze, none hategerejwe ibisobanura bigenza gutaya urumva ko hari aho biba biganisha mu mibanire.”

Nubwo Leta ya Congo yakomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, Dr Ismael Buchanan avuga ko mu gihe cyose iki gihugu kitazicara mu biganiro ngo cyumve ubusabe bw’imitwe irwanya leta umutekano utazajya mu buryo, bo ubwabo asanga aribo bo kwishakamo ibisubizo aho kubishakira ku bandi.

- Advertisement -

Kugeza ubu imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC n’inyeshyamba za M23 irarimbanyije mu bice bya Goma, uyu mutwe ukaba warigeze kwigarurira uyu mujyi mu 2012. Ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro birarimbanyije kugirango harebwe inzira y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

M23 yavutse nyuma y’ibiganiro byahuje umutwe wa CNDP wari ukuriwe na Bosco Ntaganda ndetse na Leta ya Kabila ku wa 23 Werurwe 2009, nyuma y’imyaka ine nibwo M23 yadutse ivuga ko amasezerano bagiranye atubahirijwe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW