Isomwa ry’Urubanza rw’Abayobozi bakurikiranyweho kunyereza ya za miliyari ryasubitswe

Umucamanza yasubitse isomwa ry’urubanza rw’ubujurire bw’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwamuganza Caleb na bagenzi be bahamijwe icyaha cyo kunyereza akabakaba miliyari 2 mu isoko ryo kugurira inyubako Leta.


Caleb Rwamuganza ari kumwe n’umugore we mu Rukiko Rukuru ubwo yari atangiye kuburana ubujurire

Yavuze ko isomwa risubitswe kubera ko urubanza rurimo abantu benshi kandi rufite dosiye nini.

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Serubibi  Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA), Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, bahuriye muri uru rubanza.

Haregwa kandi Umugenagaciro Munyabugingo Bonaventure, Kabera Godfrey wahoze ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’umunyemari Rusizana Aloys.

Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 31 Gicurasi, 2022 saa munani z’igicamunsi.

Byari biteganijwe ko uru rubanza rusomwa kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko Rukuru.

Aba bagabo bose bakurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Rwakunda Christian wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ibikorwaremezo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamugize umwere ubushinjacyaha buramujururira mu Rukiko Rukuru

Mumpera za Werurwe 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu Rwamuganza Caleb, Serubibi Eric na Kabera Godfrey.

Urukiko rwategetse ko aba uko ari batatu bagomba gusubiza mu isanduku ya Leta Miliyari 1,8Frw

- Advertisement -

Nyuma yo kubakatira bahise bajururira mu Rukiko Rukuru.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise bujururira abo urukiko rwagize abere, Harimo Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umunyemari Rusizana Aloys nyiri umuturirwa waguzwe hadakurikijwe itangwa ry’amasoko ya Leta, na Munyabugingo Bonevanture umugenagaciro wemeje ko iyo nyubako igurwa.

Aba bose kuva batabwa muri yombi muri Kamena 2020 baburanye bahakana ibyaha byose bacyekwaho n’Ubushinjacyaha bagasaba Urukiko ko rwabagira abere rukabarekura.

Ubwo kuri  uyu wa 20 Gicurasi 2022 urubanza rwasubikwaga ku Rukiko Rukuru hagaragaye bamwe bo mu miryango y’abareregwa.

Iyi nyubako ya A&P LTD y’Umunyemari Rusizana Aloys ni yo yaguzwe akayabo birangira ifunze imbaga y’abantu bose bagurishije iyi nzu
Kabera yavuze yabwiye umucamanza ko yarenganye asaba ko mugihe urukiko rwaziherera rwazamugira umwere ibi yabivuze mu bujurire
Urukiko Rukuru nirwo ruburanisha ububanza ruregwamo aba bayobozi

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW