Karigombe agiye gushyira album ye hanze, avuga ko yayikoranye ubuhanga

Umuraperi Siti True Karigombe yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere muri uyu mwaka yise “Ikirombe cya Karigombe”, iyi album yemeza ko izatungura benshi kuko ikoranye ubuhanga cyane ko ihuriweho na ba producer 10.

Karigombe ararakira abakunzi be album ya mbere

Iyi Album izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 14 na 16, avuga ko izaba ari umwihariko kuko izaba igizwe n’ibyivugo bya Kinyarwanda bivanze na Hip Hop nyayo, cyangwa se imiriirimbire ya Rap.

Uyu muhanzi avuga ko ubu ageze kure imirimo ya nyuma yo kurangiza album afata nk’imfura ye, avuga ko  izabonekamo indirimbo ze zagiye zikundwa cyane ndetse yanakoranye n’abahanzi batandukanye.

Muri izo ndirimbo harimo “Imvururu mu mutwe”, “Never give up”, “Muduhe inzira”, “Kigali Party”, “Urudashoboka”, “Sandra”.

Hari n’indirimbo yakoranye n’abahanzi nka Safi Madiba, Neem Rehema, Big Rechel, Hope Irakoze, Bull Dogg, Mani Martin n’abandi.

Karigombe avuga ko iyi album ari yo azaba ashyize hanze bwa mbere akaba ari na yo mpamvu yayitondoye haba mu kuyitunganya ndetse n’indirimbo ziyigize kuko na zo ngo imyandikire yazo irihariye kuri we.

Yagize ati “Ndasaba abantu ko bazakunda iyi album kuko uretse kuba ari umuziki ahubwo buri ndirimo irimo amagambo akomeye, kandi afite icyo yigisha mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, bityo umunsi izasohokeraho nzi ko abantu bazishima kandi ko bazabona undi muntu mushya muri Hip-Hop, ikindi kandi ndifuza ko yaba Album yafasha umuntu ukunda gusoma ibitabo n’inkuru mbarirano ndetse n’abakunda ibyegeranyo.”

Yakomeje kandi avuga  ko iyi album igomba gusohoka uyu mwaka kuko “ari kimwe mu bigaragaza gukura k’umuhanzi ndetse ko iyo utaragira album uhora ufatwa nk’umuntu utarakura mu muziki by’umwihariko uwo akora wa Hip Hop.”

- Advertisement -

Uyu muhanzi wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Karigombe, yavuze ko izi ndirimbo ziri kuri album ye zakozweho na ba Producer 10 barimo, Track Slayer, Sam top hit, Bob Pro, Igor mabano, Real beat, Knox beat, Junior, Neaxs, Admin pro ndetse na Braiton P.

UWIMANA Joselyne / i Musanze