Kigali: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za Moto

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bakora ako kazi moto  zidafite pulake cyangwa bazihishe,bagamije kwishora mu byaha n’abakora mu buryo butemewe, baburiwe ko bazabihanirwa.

Abamotari bahisha Pulake n’abazisiba baburiwe

 Ibi babwiwe na Polisi y’Igihugu ubwo kuwa kane, Tariki ya 12 Gicurasi 2022, inzego zifite aho zihuriye n’ako kazi , zaganiraga n’abamotari bo mu Karere ka Nyarugenge ku mikorere yabo humvwa n’ibibazo bafite.

Mu Mujyi wa Kigali,hakomeje kugaragara umubare w’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto , bazitwara  zidafite pulaki cyangwa bazihishe bagamije ko inzego z’umutekano zitabatahura mu gihe bisanze mu makosa cyangwa ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera yavuze ko abakora ibyo, baba baba bishora mu byaha,abasaba ko mu gihe pulake yaba ishaje bajya bagana inzego zibishinzwe bakabafasha.

 Yagize ati “Ibyapa cyangwa se ibirango cyangwa pulake bakwiye kuzirekera uko zimeze ,iyo pulake yasaza bakajya muri Rwanda Revenue Authority.Nta mpamvu yo kugerageza ku byisibira,nta mpamvu yo kugerageza ku bihina,guhindura inyuguti, gukora ibidakorwa kuri ibi birango by’ibinyabiziga,amategeko aranabibuza.”

Yakomeje ati “Twagiye tubona ko abantu bashobora kuba bakora amakosa cyangwa ibyaha, wabaza amakosa cyangwa nimero cyangwa pulake yari ibatwaye,bayiguha mu byukuri ugasanga usanze siyo,kubera ko iyo inyuguti bayihinduye, uribeshya ntuyivuge,  ibyo urumva ko harimo kuba wanakora n’ibyaha.Icyo dusaba abamotari nta mpamvu yo kuba bakora ibi, kubera y’uko byabateza ikibazo mu mategeko.”

CP Kabera yasabye abamotari kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’akazi kabo, baharanira kubungabunga umutekano.

Polisi y’Igihugu ivuga ko moto zirenga 40 zimaze gufatwa zahinduye ibirango byayo(pulake).

 TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -