Kigali: Umugabo yatawe muri yombi acuruza amavuta atemewe ahindura uruhu

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Amavuta uriya mugabo yafatanywe

Aya mavuta ahindura uruhu aherutse kwamaganwa n’Umukuru w’Igihugu mu mbwirwaruhame yavuze asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yabaye tariki 30 Mata, 2022.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari ikibazo nari nzi ko muri RPF tutakigira, abantu batwika imibiri yabo ngo base nk’abazungu, hari ibintu bitwika abantu kandi bigira ingaruka mbi cyane, … ugasanga abantu intego yabo ya mbere ni ukwitukuza, ariko rero hari abagira ibyago bashaka kwitukuza bakaba umuhondo, bakaba icyatsi kibisi, bakaba…ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya…Amafaranga dukoresha muri ibyo yadufasha gukemura ibindi, ntimukiyange uko muri.”

Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ruvuga ko umugabo witwa Iyakaremye w’imyaka 44,  yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Abapolisi bakaba baramusanganye amacupa y’amavuta atemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko yangiza uruhu yari afite agaciro ka Frw 245,900.

Iyakaremye yavuze ko aya mavuta yayahawe n’umugore utuye mu Karere ka Rubavu, aho ayinjiza mu gihugu ayakuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari amoko 1,342 y’amavuta atemewe gucururizwa mu Rwanda  kuko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyisize.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yihanangirije uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu.

Yagize ati: “Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza amavuta yangiza uruhu, yaba abayinjiza mu gihugu ndetse n’abayacuruza mu maduka atandukanye.”

Iyakaremye yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigali, ngo hakurikizwe amategeko, mu gihe uwo mugore wamuhaye ayo mavuta ari gushakishwa ngo na we afatwe.

- Advertisement -

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW