M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

Inyeshyamba za M23 kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu biravugwa ko zagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisilikare cya Rumangabo kiri mu ntera itari kure y’Umujyi wa Goma, amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane imirwano yakomeje kuhabera.

Imirwano ya M23 irabera ku kigo cya Rumangabo aho yigeze kugira ibirindiro muri 2012-2013

Amakuru yaramutse avugwa muri iki gitondo cyo ku wa Kane ariko ataremezwa n’ingabo za Congo cyangwa M23 yemezaga imirwano yaramukiye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ku mugoroba wo ku wa 25 Gicurasi 2022, amakuru yavugaga ko inyeshyamba zigaruriye icyo kigo.

Urubuga https://www.lehautpanel.com ruvuga ko Perezida wa Sosiyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru, ahitwa Gisigari yavuze ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ibi yabitangaje ku wa Gatatu nimugoroba mu masaha imirwano yabaga.

Karabuka shirambere J Marie, yavuze ko mu masaha y’umugoroba ku wa Gatatu imirwano yari igikomeje hagati ya FARDC na M23.

Mu masaha ya saa 18h20 imirwano yari igikomeje hariya ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ahitwa Gisigari, muri Rutshuru.

Ibiro ntaramakuru Reuters byo byavugaga ko inyeshyamba za M23 zakomeje gusatira ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Amakuru byahawe n’abantu babiri bo mu nzego z’umutekano ngo yemeza ko inyeshyamba zagose icyo kigo.

Imirwano ikomeye i Rumangabo, Reuters yayihamirijwe n’Umuyobozi wa Pariki ya Virunga witwa Emmanuel de Merode, utuye i Rumangabo, gusa nta byinshi yarengejeho.

- Advertisement -

Rumangabo yabaye ibirindiro bikuru bya M23 mu gihe cy’intambara ya mbere muri 2012-2013. Gusa nyuma yaje kuneshwa ihungira muri Uganda, abanda bajya mu Rwanda.

Ishami rya UN rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA rivuga ko imirwano yahereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Werurwe 2022, kuva ku wa Mbere ikagera no muri Teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba kuri 20Km uvuye i Goma.

OCHA ivuga ko kuva kuwa kabiri abantu basaga 10,000 bahunze imirwano y’i Kibumba bakerekeza mu duce twa Rugari na Kibati muri 8Km uvuye i Goma. Abo biyongera ku bagera ku 26,000 bahunze mu duce twa Rutshuru kuva ku Cyumweru, n’abandi hafi 40,000 bavuye mu byabo kuva mu kwezi kwa gatatu muri iyo teritwari.

Ingabo za Congo

UMUSEKE.RW