Meya wa Muhanga yasabye inzego bakorana kwita ku bibazo bibangamiye abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye inzego z’ibanze mu Murenge wa Cyeza ko zigomba kwita ku bibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage bazitoye.

Mayor Kayitare Jacqueline yasabye abakozi b’Umurenge n’Utugari kuba hafi abaturage no kubitaho 

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’inzego zitandukanye na bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Cyeza, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagaragarijwe ibibazo byinshi abaturage bafite.

Muri ibyo bibazo harimo ingo 20 zitagira ubwiherero namba, izigera kuri 269 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa.

Mayor kandi yahawe raporo ko muri uyu Murenge hari Inzu 56 zimeze nka Nyakatsi n’abantu 4 barwaye amavunja.

Muri raporo uyu Muyobozi yahawe irimo abaturage 58 bakirarana n’amatungo, inzu 56 n’abagera kuri 22 batagira aho baba ndetse n’abana 11 bafite ikibazo cy’imirire mibi mu ibara ry’umutuku.

Mu mpanuro yabahaye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ibi bibazo bitagombye kuba biriho, kuko uhereye ku rwego rw’Umudugudu hari inzego nyinshi zatowe n’abaturage, hiyongeraho abo ku Kagari n’Umurenge bikaba akarusho.

Kayitare avuga ko buri wese atekereje isano afitanye n’Umurenge wa Cyeza, maze akareba niba hari umusanzu awutangaho ibibazo abaturage bafite byaranduka.

Yagize ati ” Imbaraga z’abayobozi ni abaturage, nta Muyobozi wabaho adafite abo ayobora, kuyobora ni ugukemura ibibazo byabo.”

Yavuze ko buri wese ashyize mu bikorwa inshingano yatorewe, akibuka imigabo n’imigambi yasezeranyije abaturage igihe yiyamamazaga yakosora ibitaragenze neza.

- Advertisement -

Umukuru w’Umudugudu wa Kanyanza Mushimiyimana Gisèle, avuga ko Komite zatowe ku rwego rw’Umudugudu hakora gusa Mudugudu n’ushinzwe umutekano, akavuga ko inzego zatowe zihuje imbaraga nta kibazo cyabananira.

Ati ”Turi intumwa z’abaturage tugiye gukemura ibibazo bibangamiye abaturage aho dutuye dufatanyije n’abaturage badutoye.”

Umukuru w’Umudugudu wa Musengo Ndayisaba Mustapha yabwiye UMUSEKE ko hari abitwaza ko badahembwa, bakibagirwa ko ubwo biyayamamazaga babwiwe ko nta gihembo bazahabwa usibye ubukorerabushake.

Ati ”Ibibazo byinshi abaturage bafite abo dukorana babisunikira kuri ba Mudugudu.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye izo nzego zose zirimo izatowe n’abaturage ndetse n’abakozi ba Leta bahemberwa ukwezi guhuza imbaraga bagakorera abaturage.

Muri ibi biganiro abafatanyabikorwa mu Murenge wa Cyeza batanze isakaro y’amabati 202 ku badafite ubwiherero afite agaciro kangana n’ibihumbi 723, abatanze isakaro bijeje Ubuyobozi bw’Akarere ko iyi gahunda yo guha ubufasha abatishoboye izakomeza.

Mayor Kayitare ko guhera ku Mudugudu, barushaho guhuza imbaraga bagakemura ibibazo by’abaturage ntibateshe agaciro icyizere babagiriye.
Hatanzwe isakaro y’amabati 202 ku badafite ubwiherero

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga