Minisiteri y’Ubuzima ihangayikishijwe n’indwara y’amaso ifata abakiri bato

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ihangayikishijwe n’abakiri bato bahura n’ibibazo byo kurwara amaso, ivuga ko binyuze mu mashuri hagiye kurebwa ababa bafite ibibazo byihariye by’uburwayi bw’amaso kugira ngo bavurwe hakiri kare, abantu basabwe kujya bisuzumisha amaso.

Umuyobozi wa One Sight mu Rwanda,Vincent yasabye abantu kujya bisuzumisha amaso kare

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, ubwo ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyaga n’ikigo gishinzwe kugeza servisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro byo mu gihugu, One Sight, kwishimira ibitaro 45 bivura amaso byubatswe ahantu hatandukanye n’ibindi byagezweho.

Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko umuntu 1 ku bantu 100 bari mu kigero cy’imyaka 50 no kuzamura aba afite ikibazo cy’amaso, gusa ko n’abakiri bato bari guhura n’ubu burwayi. Asaba abantu kwita ku maso cyane birinda ko bahura n’ubuhumyi.

Yagize ati “Mu bipimo dufite ni uko nibura umuntu 1% mu bafite imyaka 50% afite ikibazo cyo kutabona bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko no mu bakiri bato icyo kibazo kirahari.

Ubu twatangiye gahunda yo kugira ngo turebe abana mu mashuri, tureba ko bafite ibyo bibazo byo kutabona kugira ngo na bo babe bafashwa. Ubushakatsi buracyakorwa mu byiciro byose bitandukanye kugira ngo tube twabona imibare ihagije.”

Umuyobozi wa One Sight mu Rwanda, Tuzinde Vincent, yavuze ko abantu bakwiye kujya bisuzumisha amaso nibura kabiri  mu mwaka kugira ngo birinde uburwayi bwayo.

Yagize ati “Kenshi dusanga ko umuntu ajya kwa muganga ari uko ababaye, kenshi ijisho ntabwo rikunze kubabaza keretse wakomeretse nibwo wakwihutira kujya kwa muganga.

Igikenewe ni ubukangurambaga ku ndwara z’amaso kuko abantu benshi bumva ko batababara ntibihutire kujya kwa muganga, akazaza kwa muganga igihe cyararenze.”

Avuga ku cyo umuturage yakora ngo yirinde indwara y’amaso yagize ati “Icya mbere ni uko agira isuku, izi ntoki dukoza mu maso aho duhora hose tugomba kugira isuku ihagije, tugasukura aho tuba, imibiri yacu tukayisukura neza kugira ngo ntihagire agakoko gasigara mu maso.”

- Advertisement -

Hashize imyaka irindwi One Sight itangiye kugeza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu mavuriro atandukanye yo mu gihugu. Hubatswe amavuriro 45 mu gihugu, muri Kaminuza y’u Rwanda hari uruganda rukora amadarubindi, ishuri ryigisha abaganga b’amaso bari ku rwego rwa Dogiteri ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Mu myaka irndwi One Sight imaze ikorera mu Rwanda, abantu 460,000 bamaze kuvurwa amaso.

Muri miliyari 7.9 zituye Isi, abagera kuri miliyoni 43 bafite ubuhumyi, naho abagera kuri miliyoni 265 bafite ibibazo by’amaso. Muri bo, 90% ni abo mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

2Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ari kumwe n’abayobozi ba One Sight

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW