Minisitiri Gatabazi yibukije ko gutanga amakuru ari inshingano z’abayobozi

Minisitiri w’Ubutegets bw’Igihugu,Gatabazi JeaN Marie Vianney, yibukije abakora mu nzego z’ubuyobozi ko gutanga amakuru ari inshingano zabo kuko biteganywa n’amategeko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Ibi bitangajwe nyuma yaho ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu hacicikanye amashusho y’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza,Kamanzi Axelle, yanga gusubiza itangazamakuru ryari rimubajije ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro, inzu zabo zishaje, zikaba zenda kubagwaho.

Icyo gihe umunyamakuru wa Radio\Flash FM yaramubajije,a ho kumusubiza aramutumbira ,aramureba, umunyamakuru yongera kumusubiriramo nabwo ntiyavuga.

Icyo umunyamakuru yakoze ni ukumushimira maze umuyobozi nawe ahita agenda.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze,Ramuri Janvier, yabwiye UMUSEKE ko ariya ari amakosa yo mu kazi bityo ko agirwa inama.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney,nawe kuri twitter, yavuze ko ubusanzwe umuyobozi aba akwiye gutanga amakuru kuko abyemererwa n’amategeko.

Yagize ati “Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze(Capacity Building) kugira ngo bamenye uburyo bakwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yemereye UMUSEKE ko ibyakozwe n’umukozi w’Akarere ari amakosa ko agomba kigirwa inama.

Ati “Icyo dukora ni ubujyanama.Turi gufata nk’uko mu buzima,mu kazi,umuntu ashobora gukosa,ashobora kugira igikorwa (reaction) yakorwa idakwiye ,muri icyo gihe yari arimo ,turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho,bishobora gushyikira uwo ari we wese.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ni uko ng’uko tubifata, wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe ,itagakwiye no kuba yakongera.”

Hirya no hino hakunze kugaragara abayobozi mu nzego z’ibanze “bima nkana abanyamakuru amakuru” aho hari n’abaturage “bahozwa ku nkeke kubera kuvugana n’itangazamakuru.”

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW