Mr Kagame yaciye amazimwe kucyatumye akura Eesam mu ndirimbo “Bella”

Umuhanzi Mr Kagame yahakanye amakuru yacicikanye mu itangazamakuru ko afitanye ibibazo na Eesam byatumye asiba amajwi ye mu ndirimbo bari bakoranye akamusimbuza undi muhanzi.

Mr Kagame avuga ko nta kibazo afitanye na Eesam afata nk’umuvandimwe

Muri Nzeri 2021, Ubwo Mr Kagame yashyiraga hanze indirimbo “Bella” byamenyekanye ko yari yayikoranye na Eesam bikarangira isohotse irimo umuhanzi ukizamuka witwa Seyn.

Icyo gihe havuzwe amagambo menshi arimo umwuka mubi hagati y’aba bahanzi bakunda gukorana indirimbo ariko Mr Kagame araruca ararumira.

Ubwo Eesam na Mr Kagame bamurikaga indirimbo nshya bafitanye yitwa “Ukuri” igaragaza ko ukuri ari ikintu gikomeye mu buzima ariko byagera mu rukundo bikaba akarusho, Mr Kagame yavuze ko nta kibazo afitanye na Eesam.

Mu kiganiro gitambuka kuri Flah Radio/TV yavuze ko ubwo bakoraga indirimbo “Bella” Eesam yabuze bikarangira amusimbuje undi muhanzi.

Ati “Namusimbuje Seyn kuko nabuze Eesam ngo dusoze indirimbo twari twatangiranye kandi ari ngombwa kuyishyira hanze ku gihe nari nihaye.”

Yakomeje avuga ko nta kosa yigeze akora gusiba mu ndirimbo Eesam kuko kubura kwe bitari kwica gahunda yihaye.

Eesam mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko gukurwa mu ndirimbo yari yanditse (Bella) nta kibazo byateye ku mubano wa bombi.

Yavuze ko indirimbo nshya bakoranye “Ukuri” bishyira mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa ariko we akamuhemukira undi akarenzaho agataha ubukwe bwe.

- Advertisement -

Ni indirimbo Eesam avuga ko igiye kumufasha kugaruka mu ruhando rwa muzika yari amaze iminsi atagaragaraho cyane.

Yagize ati “Nari mpugiye mu mishinga narimfitiye Abanyarwanda n’abakunzi muri rusange mu muziki nkora, uyu mwaka mfite imishinga myinshi, buri kwezi ndashaka kujya nsohora indirimbo Audio na Video icyarimwe.”

Asaba abakunzi ba muzika kumwereka urukundo mu muziki akora ariko ashimira buri muntu ufata umwanya akareba indirimbo ze.

Usibye kuririmba, Eesam ni umwanditsi w’indirimbo, harimo izo yandikiye Gabiro Guitar, Marina na Yvan Muziki, Mr Kagame n’abandi.

Indirimbo Ukuri ya Eesam ft Mr Kagame

Indirimbo Bella ya Mr Kagame yakuwemo Eesam

MUNEZERO MILLY / UMUSEKE.RW