Muhanga: Abacamanza bashaka kugurisha ubutabera bahawe gasopo

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin yabwiye Abacamanza ko nta ruswa bagomba kwaka abaturage bafite imanza usibye igarama riteganywa n’itegeko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin yabwiye abacamanza ko Ubutabera butagurwa

Mu ruzinduko rw’Umunsi umwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin yagiriye ku Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, yihanangirije abacamanza n’abiyita abakomisiyoneri ko batagomba kugira ikindi kiguzi basaba abagana Inkiko usibye igarama.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin avuga ko uru ruzinduko rwe rugamije kubwira abacamanza bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ko bagomba gutanga ubutabera buboneye bakirinda kwaka indonke abaturage n’abandi bantu bose bagana Inkiko.

Nteziryayo avuga ko nubwo amadosiye bafite ari menshi, bitagomba kuba urwitwazo rwo gusaba no kwakira ruswa bahawe n’abaturage bababeshya ko ariyo ituma urubanza rucibwa vuba.

Yagize ati: ”Gutanga umusaruro mu rwego rw’ubucamanza ni ugutuma ibibazo abaturage baba bagejeje mu nkiko bikemuka kandi bigakemuka vuba.”

Uyu Muyobozi mu nzego Nkuru z’ubucamanza avuga ko hari n’abiyita abakomisiyoneri bizeza abaturage ko bazabahuza n’abacamanza bafite dosiye zabo, bakabaka ruswa, akavuga ko abazafatirwa muri ayo manyanga bazahanwa hakurikije amategeko.

Abacamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga bavuga ko dosiye bakira ziruta kure umubare w’abakozi

Abakozi b’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bagaragarije Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga umubare munini w’amadosiye ziruta cyane, umubare w’abacamanza bashinzwe kuziburanisha.

Yagize ati: ”Nagira ngo nongere mbisubiremo ntabwo ubutabera bugurwa uretse igarama nta kindi abagana Inkiko bagomba gutanga.”

Umwe yagize ati: ”Mu mezi 10 ashize twinjije imanza 2829, bivuga ko mu kwezi kumwe imanza zinjira ari 282.”

- Advertisement -

Bavuga ko imanza baca ari nkeya ugereranyije n’izo baba binjije.

Kuri iki kibazo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasubije ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Inkiko zongererwe abakozi benshi.

Mu bindi abacamanza bavuze bituma dosiye bakira zitihuta harimo no kwimurira abacamanza mu zindi Nkiko ntibasimburwe.

Gusa imanza Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaciye mu gihe cy’umwaka wose ni 1896 zirimo imanza nshinjabyaha n’izijyanye n’izo imbonezamubano.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.