Muhanga: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye

Umusore witwa Iradukunda Theoneste wo mu kigero cy’imyaka 25 na 30 yasanzwe mu nzu aho yari acumbitse yapfuye bamwe bagakeka ko yishwe abandi bagakeka amarozi n’imyuka mibi.

Mu Murenge wa Kabacuzi umusore yasanzwe mu nzu yapfuye


Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2022, aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Mpanga, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Kabacuzi ho mu Karere ka Muhanga.

Iradukunda Theoneste wavukaga mu Mudugudu wa Gakondokondo, Akagari ka Sholi muri uyu Murenge wa Kabacuzi, mu gitondo yari yagiye iwabo ntakibazo na kimwe afite. Nyuma ya saa sita baza kumenya ko yapfuye aho yari acumbitse, gusa ngo yari amaze iminsi agurishije ingurube bigakekwako yaba yagiriwe nabi n’abashakaga kumutwara aya mafaranga.

Bugenimana Jean Marie Vianney ni umuyobozi w’Umudugudu wa Gakondokondo iwabo w’uyu musore, yabwiye UMUSEKE ko iyi nkuru bayimenye mu masaha ashyira umugoroba bivugwa ko yishwe aribwo yahise yiyambaza ubundi buyobozi.

Yagize ati “Namenye amakuru mu masaha ya saa kumi z’umugoroba bambwira ko yishwe, nahise njya aho yabaga I Mpanga tubaza ababyeyi be batubwira ko yavuye mu rugo mu gitondo. Ngo yari yagurishije ingurube, gusa umubyeyi we yatubwiye ko akeka ko umwana we yagiriwe nabi bamuziza ayo mafaranga yagurishije ingurube.”

Nubwo bimeze bitya, mukuru w’uyu musore nawe ngo yapfuye mu buryo butunguranye aho yaguye ahitwa i Bulinga ubwo yarimo akoresha igari akikubita hasi agahita apfa. Ibi ni nabyo bamwe baheraho bavuga ko yaba ari imyuka mibi cyangwa amarozi yishe uyu musore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yemereye UMUSEKE ko uyu musore yasanzwe aho yari acumbitse yapfuye gusa ngo icyamwishe cyo ntawagihamya.

Ati “Natwe twumvise amakuru gutyo duhita twiyambaza inzego z’umutekano, ntiwakemeza ko hari uwamwishe kandi n’ibyo by’imyuka ntiwabihamya kuko twese urupfu tuba turugendana. Inzego z’umutekano zafashe icyemezo ko ajyana I Kabgayi ngo apimwe harebwe icyamwishe ariko kubimenyetso byagaragaraga ntabwo wavuga ko yagiriwe nabi kuko ntawe bari bafitanye amakimbirane, natwe dutegereje ibiva mu bizamini umurambo ukorerwa.”

Ndayisaba Aimable yakomeje avuga ko ibyo kuba abantu babihuza n’imyuka mibi bagendeye kuri mukuru we wapfuye atari arwaye batabiha agaciro kuko umuntu apfa, avuga ko nyuma y’inkuru nk’iyi abantu babisobanura uko bashaka. Yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

- Advertisement -

Ubwo urupfu rw’uyu musore rwamenyekanaga inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zahise zihagera aribwo bategetseko umurambo ujya gukorerwa ibizamini ku bitaro bya Kabgayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umurambo wa nyakwigendera nibwo wavanywe kwa muganga gufatwa ibizamini, aho agomba gushyingurwa.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW