Muhanga: Urubyiruko rusaba ko amateka y’u Rwanda yigishwa byimbitse mu mashuri

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Urubyiruko rwahawe umwanya munini ruvuga ko isomo ry’amateka y’uRwanda rigomba guhabwa umwanya munini  kimwe n’andi masomo basanzwe biga.
Hagati Mbabazi Kabare Marie Rose, Ubavuna Honoré na Iradukunda Yvonne batanze ikiganiro ku mateka

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, wakozwe n’ibigo 12 bya Kiliziya Gatolika iKabgayi.

Urubyiruko nirwo rwatanze ikiganiro kirebana n’amateka y’uRwanda, kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe na nyuma yabwo.

Rwavuze amateka mabi  avangura abanyarwanda yakozwe na bamwe mu bategetsi ba Repubulika ya 1, yagiye ahererekanywa kugeza kuri Repubulika ya 2 yaje no kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavuga ko bakura mu bitabo basoma kuruta uko bayiga nk’isomo mu mashuri.

Mbabazi Kabare Marie Rose wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu, avuga ko  ari byiza ko urubyiruko rumenya byimbitse amateka yaranze uRwanda kuva mu myaka yashize, kugeza ubu.

Mbabazi  avuga ko hari bamwe muri bagenzi be babisoma ku mbuga nkoranyambaga, z’abahakana bakanapfobya Jenoside bakabifata nk’ukuri, akavuga ko isomo ry’amateka y’uRwanda rihawe umwanya ungana n’uhabwa andi masomo biga byarushaho kumvikana.

Ati ”Hari ababisoma kuri internet bakabimira bunguri, isomo ry’amateka rihabwe amasaha ahagije.”

Uyu munyeshuri yavuze ko abenshi mu rubyiruko bafite inyota yo kumenya ayo mateka, kugira ngo bazajye babyigisha barumuna babo babyiruka, kuko ubumenyi bafite kuri ayo mateka babuvoma mu bitabo bitandukanye.

Ubavuna Honoré wiga mu ishami ry’Ubugenge, ubutabire, n’ibinyabuzima(PCB) avuga ko hari n’abayabwirwa nabi n’ababyeyi babo, bifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside bakayavuga bayagoreka.

Ati ”Uko twiga andi masomo ni nako twagombye kwiga isomo ry’amateka y’uRwanda kandi rikiharira amasaha ahagije kuko ayo twiga bayavuga bihitira ntibayatindaho.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yashimye uko Kwibuka byateguwe uyu munsi, kuko ibyo abakuru bari basanzwe bigisha muri uyu muhango, byahariwe urubyiruko.

Yavuze ko ubumenyi bifuza ko bagira bukwiriye kuva ku babyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati ”Tuzakomeza gukurikirana mu mashuri iri somo barihabwe bahabwe amakuru ahagije.”

Gusa uyu Muyobozi avuga ko isomo ry’ibanze ku mateka y’uRwanda, barifite igikenewe kuko hari ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge babihabwa.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abacyitabiriye babanje kunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rw’abazize Jenoside, bahashyira n’indabo.
Mayor Kayitare Jacqueline yashimye uko kwibuka byateguwe uyu munsi
Mayor Kayitare yunamiye Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro,anasaba urubyiruko kwima amatwi ababashuka bashaka kubayobya
Abanyeshuri bo mu Bigo byose bishamikiye kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi basaba ko amateka y’u Rwanda yigishwa bihagije

Padiri Mukuru wa Diyosezi ya Kabgayi Hakuziyaremye Celse yunamiye abatutsi bazize Jenoside
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga