Munyenyezi woherejwe na US yasabye kuvanwa muri Gereza ya Nyamagabe

Butare – Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwari gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa jenoside ariko yasabye igihe aragihabwa.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 10 afunzwe muri Leta zunze ubumwe za AmericaMunyenyezi

Munyenyezi woherejwe na Leta ya Amerika afungiye muri gereza y’abagore ya Nyamagabe, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare (Huye), ibyo we ahakana.

Ubwo urubanza mu mizi rwari rugiye gutangira mu gitondo ku wa Kabiri, umwunganizi we Me Bruce Bikotwa yavuze ko hari icyo bashaka kubwira urukiko.

Yavuze ko we n’umukiliya we batarabona inyandiko ihindura inyito y’ikirego nk’uko bayisabye kandi bikumvikanwaho ubwo baheruka mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwasubije ko guhindura inyito y’ikirego basabwe babikoze ndetse ko inyandiko nshya iri muri ‘system’ y’ubucamanza ababuranyi bose bageraho.

Me Bikotwa yavuze ko iyo nyandiko bayibonye “mukanya”, ko muri ako kanya mu rukiko batahita bayigaho ngo bayisesengure banaburane, asaba urukiko ko bahabwa igihe.

Beatrice Munyenyezi w’imyaka 52 muri Mata (4) 2021 yagejejwe mu Rwanda nyuma yo gufungirwa imyaka 10 muri Amerika ahamijwe kubeshya inzego zaho z’abinjira n’abasohoka.

Yabwiye urukiko ko aho afungiye i Nyamagabe hatorohereza abashaka kumusura, ndetse n’abaganga be mu gihe avuga ko arwaye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Yinginze umucamanza ngo urukiko rutegeke ko asubizwa gufungirwa muri gereza y’abagore iri i Mageragere i Kigali, aho yari afungiye nyuma yo kugezwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Umwunganizi we na we ati: “Turasaba ko asubizwa i Kigali akazaza kuburana ku itariki yumva azaba ameze neza”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi ari we wanze kuburanira kuri Skype asaba kujyanwa mu rukiko rurimo kumuburanisha, ko ari uko yajyanywe muri gereza yegereye urwo rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko aho afungiye i Nyamagabe nta cyabuza abaganga n’abamusura kumugeraho, bukabona ko agamije gusa gutinza urubanza.

Urukiko rwanzuye ko Munyenyezi agomba guhabwa umwanya wo gusoma inyandiko nshya y’ibyo aregwa.

Ariko ruvuga ko rutahindura icyemezo cyo kumufungira i Nyamagabe kuko cyashingiye ku kuba yaranze kuburanira kuri Skype bityo akegerezwa urukiko rwa Huye rumuburanisha.

Huye na Nyamagabe ni imijyi ibiri yegeranye iri mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Urukiko rwamugeneye igihe cyo gusoma dosiye ye, ruvuga ko urubanza rwe ruzatangira tariki 31 Gicurasi, 2022.

Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali – uyu, na nyina Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri mu 1994, bombi bafungiye ibyaha bya jenoside bahamijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza cyane cyane abigaga muri kaminuza, abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga Interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Mu iburanisha ry’ibanze, ibi byaha Munyenyezi yarabihakanye.

IVOMO: BBC Gahuza

UMUSEKE.RW