Musanze: Ibisasu byaturikiye muri Kinigi na Nyange – icyo abaturage bari kuvuga

Amakuru aturuka i Musanze aremeza ko mu Mirenge ya Kinigi na Nyange haturikiye ibisasu bikaba byakomerekeje umuntu wari uvuye mu murima, ndetse byasenye inzu, UMUSEKE uracyagerageza kuvugisha ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’Akarere ka Musanze.

Igisasu cyaguye kuri butike y’umuturage mu Kinigi

Radio Flash kuri Twitter yatangaje ko “Abantu bataramenyekana bateye ibisasu bitatu muri Mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze. Kimwe gikomeretsa bikomeye uwitwa NIGENA Vestine wari uvuye mu murima, ibindi byangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu.”

Umunyamakuru N. Janviere, uri i Musanze yabwiye UMUSEKE ko ibisasu batangiye kubyumva nko mu masaha ya saa 10h00 a.m kuri uyu wa Mbere, gusa ngo byaje gutuza nko mu minota 30 nyuma yaho.

Yadutangarije ko yakurikiranye amenya amakuru ko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagiye kureba umuturage wakomerekejwe n’ibyo bisasu mu Murenge wa Nyange ajyanwa kwa muganga.

Ati “Baratubwira ko ari ibisasu biri guturuka muri Congo, bashobora kuba bari kurwanira hafi.”

UMUSEKE uracyagerageza kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ubutumwa twamwandikiye twanditse iyi nkuru atarabusubiza.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuli Janvier inshuro irenze imwe ariko telefoni ntiyayifata.

Umuturage uri mu Kinigi wavuganye n’Umunyamakuru Maisha Patrick, yemeje iby’iturika ry’ibi bisasu, na we avuga ko byavuye muri Congo.

- Advertisement -

Ati “Byari bikomeye cyane. Kimwe kinjiye muri butike, ikindi cyaguye hafi y’inyubako y’Umurenge wa Kinigi.”

Uyu muturage yavuze ko ibyo bisasu byatumye imodoka zikorera ingendo muri kariya gace ka Kinigi zivuye i Musanze zimara umwanya zitajyayo.

Hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari imirwano ikomeye ishyamiranyije ingabo za Congo, FARDC n’inyeshyamba za M23.

Intambara ikaze ishyamiranyije ingabo za Congo na M23, haravugwamo na FDLR

UMUSEKE.RW