Ntimukatuzane mu matiku yanyu: Rwasamanzi Yves yajoye itangazamakuru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yasabye abanyamakuru b’imikino kutajya bashaka kuzana ikipe abereye umutoza, mu cyo yise amatiku ya bo [Abanyamakuru] na APR FC.

Rwasamanzi [ubanza ibumoso] yasabye abanyamakuru kudashyira Marines FC mu matiku yabo na APR FC
Ni nyuma yo gutsinda umukino Marines FC yatsinzemo ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi.

Rwasamanzi utoza Marines FC, mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko kuba ikipe abereye umutoza yari yarananiwe gutsinda APR FC atari urw’umwe kuko hari n’izindi kipe zidaheruka gutsinda iyi kipe y’Ingabo.

Aha ni ho uyu mutoza yahereye avuga ko abanyamakuru badakwiye kuzana Marines FC mu cyo uyu mutoza yise amatiku. Aha yashakaga kwerekana ko atemeranya n’ibivugwa kuri iyi abereye umutoza by’uko ijya ica bugufi iyo igeze imbere ya APR FC.

Ati ”Twabonye igitego kimwe dushaka ikindi biranga, ducunga icyo twatsinze. Si Marines FC gusa yananiwe gutsinda APR FC, mujye munareba icyo imibare ivuga. Gusa nanone hari igihe binaterwa n’amarangamutima yanyu n’urwango muyifitiye ibyo birabareba ariko ntimukatuvange mu matiku yanyu na APR FC.”

N’ubwo uyu mutoza avuga ibi ariko, ntabwo ari abanyamakuru gusa bakemanga imikinire ya Marines FC iyo yahuye na APR FC kuko na bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamya ko iyo izi kipe zahuye haba harimo kurekura ku ikipe imwe.

Mu marushanwa ya hano mu Rwanda, Rwasamanzi yabaye umutoza wa Mbere utsinze APR FC ari muri Marines FC. Ahandi Marines yatsinze APR FC hari mu mikino ya gicuti.

Marines FC yahinyuje ibyayivugwagaho, itsinda APR FC

UMUSEKE.RW