*Uwamurajemo yaganiriye n’Umuseke “ngo yagira ngo amukoze isoni”
Mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 7 Gicurasi, 2022 umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe mu rutoki atanyeganyega bikekwa ko yafashwe n’uruhero agiye kwiba igitoki.
Byabereye mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagari ka Barija, Umudugudu wa Barija, mu Karere ka Nyagatare, mu rutoki rw’umugabo witwa Baguma uzwi ku izina rya Kibaruma.
Uyu mugabo wafatiwe mu rutoki ntiyabashaga kuvuga, yari yicaye hamwe nk’uko amafoto yafashwe n’Umunyamakuru wa Radio Flash abigaragaza.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Barija, Mme Karungi Salah, avuga ko uyu mugabo yafashwe n’abanyerondo bafatanyije n’abaturage.
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru yahawe ari uko uwafashwe yari yibye igitoki ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, ubwo yagarukaga akaba ari bwo yafashwe n’urwo ruhereko.
Yavuze ko nyuma yo gufata ukekwaho ubujura, wagaragaraga nk’uwahungabanye, magingo ubu ari mu baboko y’abashinzwe umutekano mu Mudugudu, irondo ry’umwuga.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihamya ko nubwo yagaragaye mu rutoki ariko nta gihamya ko yari agiye kwiba kuko atafatanywe igitoki.
Yagize ati “Mu by’ukuri nta kimugaragaza ko ari umujura kuko nta gitoki yafatanywe, nta n’ikindi kirego cye dufite, uretse kuba twamugenzura no gukurikirana ariko nta kimubamba kirimo.”
- Advertisement -
Mme Karungi asaba abaturage ko bakwiye gukaza irondo, no gutanga amakuru kandi ku gihe.
Uyu nyiri urutoki na we hari icyo yavuze…
Baguma uzwi ku izina rya Kibaruma, uvugwaho gukoresha uruhereko, yabwiye UMUSEKE ko atari we wamufashe, ndetse ko yari amaze igihe ahinga ariko ntasarure.
Yagize ati “Uriya yafashwe n’abakuru nabwo ari njye wamufashe. Njye nari maze imyaka itatu mpinga urutoki ariko ntararyamo na kimwe, nkashyiramo amafaranga, nkabagara, bakaza bakisarurira, byabaye ngombwa ko ubundi ibwami ari bo babinkorera ntabwo ari njye. Ni abakuru bambwiye uburyo nabigenza, ni bo bafashe icyo gisambo.”
Yakomeje agira ati “Igisambo cyarayemo, yumanye n’insina mu gitondo bambwiye, tumukuraho aragenda.”
Uyu muturage yavuze ko we yashakaga gutamaza uwahoraga amwiba ariko nta mumenye bityo ko nta kindi yifuza.
AMAFOTO@Flash FM Facebook
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW