Nyamagabe: Ingo mbonezamikurire zafashije mu guhangana n’igwingira ry’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwagaragaje ko ikibazo cy’igwingira mu bana cyavuye kuri 51,8% ubu kigeze kuri 33,6%.
Urugo mbonezamikurire mu Murenge wa Kibilizi rwakira abana bafite kuva ku myaka 3 kugera kuri 5

Imibare y’abana bari bafite ikibazo cy’igwingira mu myaka 6 ishize yerekana ko mu Karere kose yavuye kuri iki gipimo cya 51,8% igabanuka kuri uru rwego, bitewe na gahunda zitandukanye Ubuyobozi bw’Akarere bwashyizemo.

Ubuyobozi buvuga ko muri buri Mudugudu hashyizweno Ingo 3 mbonezamikurire y’abana bato, n’uturima tw’igikoni hagamijwe kugira ngo abazirererwamo babashe kubona indyo yuzuye kuri  buri Muryango.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe Twagiramungu Gentil Vénuste ati ”Dufite Ingo mbonezamikurire 1532 mu rwego rw’Akarere kacu.”

Twagiramungu avuga ko izo ngo bafite zihagije kugeza ubu, gusa akavuga ko zishobora kwiyongera bitewe n’umubare urenzeho w’abashaka kuzijyamo.

Uhagarariye Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kibilizi, Bikorimana Jean Bosco avuga ko babanje kubakira abatishoboye, imirima y’ibikoni, ubwiherero , inzego z’ibanze zikabifashisha mu bukangurambaga bwo kwigisha abo baturage gukoresha neza amata ya Shisha kibondo kuko hari abayagurishaga aho  kuyaha abana.

Ati ”Guhera muri iyo myaka yashize, twasuraga buri rugo rufite umwana wagwingiye tukareba niba ibyo tumwigisha abikora neza.”

Yavuze ko ku bafite Inka,  harebwaga niba amata bakamira abana yose bayabaha, uyu mukorerabushake akemeza ko inyigisho batanze bafatanyije n’ubuyobozi zatanze umusaruro mwiza.

Umuhuzabikorwa w’Urugo mbonezamikurire mu Murenge wa Kibilizi Mukanoheli Esther yavuze ko mu bana 140 bafite, nta numwe ugaragaraho ikibazo cy’igwingira.

Mukanoheli yavuze ko mu mwaka wa 2015 batangiza urugo mbonezamikurire bari bafite abana bagwingiye,  ubwitabire butuma iki kibazo kigabanuka mu buryo bugaragara.

- Advertisement -
Ati ”Twiyambaje Urubyiruko kuko muri iyi gahunda dufite Urubyiruko rugera kuri 30 muri uyu Murenge.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyateguye ubukangurambaga mu Turere twa Nyamagabe, Rusizi, na Karongi. Iyi gahunda irebwa hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye harebwa uburyo ababyeyi baboneza urubyaro, isuku n’isukura, imirire ndetse no kureba aho ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 kigeze.
Mu myaka 5 ishize ikibazo cy’igwingira mu bana cyavuye kuri 51, 8% ubu kigeze kuri 33,6%
Uhagarariye Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kibilizi Bikorimana Jean Bosco avuga ko bakoze ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi
Umuhuzabikorwa w’Urugo mbonezamikurire mu Murenge wa Kibilizi Mukanoheli Esther avuga ko bigisha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyamagabe