Nyanza: Hatangiye iperereza ku rupfu rw’umusaza wasanzwe mu ziko

Mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa  Rwabicuma mu karere ka Nyanza haravugwa umusaza wasanzwe mu ziko yapfuye, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba ruri gukora iperereza ku rupfu rwe.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Ku wa 08 Gicurasi 2022 ahagana saa  kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, umusaza witwa Gahunde Damascene w’imyaka 75 y’amavuko  yasanzwe iwe mu rugo yaguye mu ziko yahiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusange, Harerimana Oscar yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw’uyu musaza barubwiwe n’abaturage.

Ati “Mu gitondo hari umubyeyi wohereje abana be ngo bajye gutira utujerekani nyakwigendera two kujyana kuvoma amazi, bakomanze babona nta we ubikirije ndetse ntihagira umuntu uza kubafungurira bahita bajya kubibwira umubyeyi wabo ko nta muntu ubikirije.”

Gitifu Oscar yakomeje avuga ko umubyeyi (nyirakuru) wabo witwa Mukakizima Esperance yaje na we kujyayo, akomanze ntihagira umukingurira cyangwa ngo amwikirize, niko gusunika idirishya arebye abona umusaza ari mu ziko yahiye, yanapfuye ahita abibwira abaturage na bo bahita babimenyesha ubuyobozi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko RIB yatangiye iperereza kandi uwo musaza (nyakwigendera) yibanaga mu nzu wenyine, bigakekwa ko yaguye mu ziko abitewe n’indwara y’igicuri asanzwe arwara.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza