Mu Mudugudu wa Mwanabiri, mu Kagari ka Ngwa mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza haravugwa umusore watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu taliki ya 27 Gicurasi 2022 nibwo umusore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi.
Uwafashwe yitwa Munyandema akekwaho gusambanya umwana aho bivugwa ko uwo mwana w’imyaka 8 y’amavuko yari atumwe na mukuru we kugura isabune maze uriya mwana ari gutaha abona uwo musore aho yariho ahinga mu rutoki aramushukashuka amuha Frw 50 ngo aze kugura bombo maze aramusambanya.
Kayigyi Ange Claude uyobora Umurenge wa Mukingo yabwiye UMUSEKE ati “Bikekwa ko yamusambanyije kuko umwana yageze mu rugo abwira mukuru we ibyamubayeho byose, gusa umwana yajyanwe kwa muganga ibindi RIB yatangiye iperereza.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu musore yamaze imyaka itatu afunzwe akaba yari amaze icyumweru kimwe aje mu Murenge wa Mukingo kuko yabaga mu mujyi wa Kigali.
Gitifu Kayigyi yakomeje avuga ko uwo musore yagiraga imyitwarire mibi, asaba abantu kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza