Pasitori arasaba Umuyobozi ukomeye muri ADEPR kugaragaza “abantu bishwe muri Jenoside”

Muhanga: Pasitori Kalisa J.M.V wo mu Itorero ry’ADEPR aravuga ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ry’ADEPR ku rwego rw’igihugu agomba kugaragaza abo mu muryango we bishwe muri Jenoside aho bari.

Ku rurembo rwa Nyabisindu (ADEPR) niho bivugwa ko havugiwe amagambo Pasitori Kalisa avuga ko yamukomerekeje

Inyandiko UMUSEKE wabonye yanditswe na Pasiteri, kopi igahabwa inzego zinyuranye z’ubuyobozi, uriya Pasiteri ashinja Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR  ku rwego rw’igihugu kuvuga amagambo akomeretsa kuri uyu Pasitori, uvuga ko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Past. Kalisa avuga ko ubwo mu mahugurwa yabaye tariki 23-24 Gashyantare, 2022 kuri ADEPR ya Nyabisindu, ayobowe na Ndayizeye Izayi, Pasitori Herman Budigiri Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR ku rwego rw’igihugu yahawe ijambo muri ayo mahugurwa akavuga amagambo akomeretsa.

Pasitori Herman Budigiri ngo yavuze ko yaba umubyeyi (nyina), wa Pasiteri Kalisa, nyirarume cyangwa abandi bavandimwe be ko nta muntu n’umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 1994.

Ati “Iyo uvuze ngo nta muntu wanjye wapfuye n’imiryango yanjye yazimye nkayibura ni ibintu byankomerekeje.”

 

Pasitori Kalisa yongeyeho ko amahugurwa yabaye taliki ya 24 Gashyantare 2022 aribwo  ayo magambo Umuyobozi mu itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu yayavuze nubwo ngo  atari muri iyo nama (Kalisa) abibwirwa n’abari muri iyo nama.

Ibaruwa yandikiye Pasitori Herman Budigiri agira ati “Iyo nama yariyobowe n’Umuvugizi w’ADEPR harimo abantu barenga 120 nyuma Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR witwa Pasitori Herman Budigiri yavugiye muri iyo nama, bakurikiranye amakuru ya njye n’aho mvuka ko, kuba nararokotse Jenoside atari byo.”

- Advertisement -

Ku ruhande rwa bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite imirimo ku rurembo rwa Nyabisindu n’Ururembo rwa Huye  muri ADEPR, ngo yigaga ku bijyanye n’amategeko icyarimwe no gucunga umutungo bavuga ko ayo magambo bayiyumviye bagira uko bayakira.

Pasitori Aimable Kabanda ati “Iyo ugize gutya ukumva hateranye inama maze umuntu akavuga ngo kanaka ntabwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akongeraho  ngo barakurikiranye mu gisekuru cye basanga atarigeze arokoka jenoside kandi bizwi neza ko uwo muntu yarokotse jenoside, icyo kintu uracyumva kinyuze nko mu bantu barenga 120 ukumva na cyo kirakomeretsa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.”

Undi wasabye ko imyirondoro ye itashyirwa ahagaragara, yagize ati “Ubwo twari mu mahugurwa Budigiri Herman yavuze ijambo ritajyanye n’ibyo yarimo aduhugura avuga ko hari akagabo kigize umuvugizi w’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ngo kandi baragahamagaye kaza ubupantaro butigita, kahageze barakabaza ngo hari so wapfuye muri jenoside? Hari nyoko wapfuye? Hari so wanyu wapfuye? Hari nyogosenge wapfuye? Hari bene wanyu bapfuye muri jenoside? Bose gasubiza ko nta n’umwe wapfuye muri jenoside.

Uyu yakomeje avuga ko uyu Pasiteri Budigiri yavuze ko ikibazo cya Paisteri Kalisa cyakurikiranwe basanga ibyo avuga atari byo.

Uyu wahaye amakuru UMUSEKE utashatse ko amazina ye atangazwa ati “[Budigiri yakomeje avuga] ngo ndagira ngo mbabwire ko inzego zamukurikiranye ziza gusanga nta muntu wako wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi turabizi neza kuko twaramukurikiranye kugera ku gisekuru cya gatanu.”

Ngo amaze kuvuga ayo magambo yababajije uwo avuga baraceceka, ababwira ko ari Kalisa J.M.V.

Pasitori Kalisa wemeza ko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku wa 25 Gashyantare, 2022 yandikiye ibaruwa (Herman Budigiri) ariko ntiyamusubiza.

Ati “Nandikiye nyiri ubwite Budigiri musaba ko yanyereka aho imiryango yanjye nabuze iri, kuva 1994 kuko sindongera kuyica iryera, ariko we kugeza ubu ntaransubiza.”

Pasitori Kalisa avuga ko amagambo bivugwa ko yavuzweho yamukomerekeje

Pasitori Herman Budigiri Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ADEPR ku rwego rw’igihugu mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru kuri WhatsApp yavuze ko ibivugwa atari byo.

Ati “Si byo.”

Ubuyobozi bw’ADEPR buvuga ko ibi bintu nta bihari kuko bihari hari icyaba cyarakozwe.

Eugene Rutagarama umushumba wungirije mu itorero ry’ADEPR mu Rwanda ati “Ibyo bintu nta bihari kuko bihari hari inzego zishinzwe umutekano, hari inzego zishinzwe gukurikirana ibintu nk’ibyo n’uwabigerageza wese yabibazwa uwo yaba ari we wese.”

UMUSEKE wamenye amakuru avuga ko Pasitori Kalisa atakibirizwa mu nshingano za ADEPR, ikindi kandi ngo yanandikiye ibaruwa Minisitiri wa MINIBUMWE asaba ko babaza Pasitori Budigiri aho imiryango ye iri, gusa ngo na n’ubu Minisitiri ntaramusubiza.

Umuyobozi wungirije muri ADEPR avuga ko ibivugwa nta bihari

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Muhanga