Perezida Félix Tshisekedi yakiranywe urugwiro i Bujumbura -AMAFOTO

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, yageze mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Perezida Tshisekedi n’umufasha we bakiranywe urugwiro i Bujumbura

I saa Kumi n’imwe z’umugoroba nibwo indege yari itwaye Perezida Félix-Antoine Tshisekedi n’umufasha we Denise Nyakeru yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Perezida Melchior Ndadaye.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Melchior Ndadaye yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi mu Burundi ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro.

Avuye ku kibuga cy’indege, Umukuru w’Igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi yakiranywe ubwuzu mu ngoro y’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi na Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye.

Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro mu mwiherero ku bitari bicye nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Burundi.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi avuga ko azagirana amasezerano na mugenzi we w’Uburundi ku migambi ikomeye izafasha mw’iterambere ry’abaturage b’ibyo bihugu byombi.

Avuye mu biganiro na perezida Evariste Ndayishimiye, Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko imwe muri iyo migambi ijyanye n’ubuhinzi  hamwe n’itunganywa ry’igisirikare.

Ibi biganiro byitezwe ko bizafata umwanzuro ku mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Kivu y’Amajyepfo ahari inyeshyamba zishinjwa guhungabanya umutekano w’Uburundi.

Perezida Tshisekedi yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi, Albert Shingiro

- Advertisement -
Aba Congoman batuye mu Burundi baje kwakira Perezida Tshisekedi
Abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW