Perezida Kagame asanga ubushake bwa politiki bwakuraho ibizitira isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe ubushake bwa Politiki bwaba bushyizwe mu bikorwa, bwakuraho  bimwe mu bizitira isoko rusange rya Afurika ndetse n’ubucuruzi hagati y’Ibihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama i Davos

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, i Devos mu Busuwisi mu nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’inshurt zayo. Perezida wa Repubulika muri iyi nama yayoboye ikiganiro cyagarukaga ku isoko rusange rya Afurika, n’uruhare rwayo mu iterambere ryihuse mu bukungu ku Isi.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika gukora ibishoboka byose ibikibangamiye isoko rusange rya Afurka bikavaho, kugira ngo amahirwe arimo abyazwe umusaruro.

Perezida wa Repubulika yagaragaje ko koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa no gukuraho ibizitira ubucuruzi  bwa Afurika, byarushaho guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.

Yagize ati “Isoko turarifite ariko ntirikora byuzuye ku rwego rushimishije, dukeneye gukora byinshi kandi turabishoboye. Koroshya urujya n’uruza rw’abantu , ibicuruzwa na serivisi,ibi ni ibintu bito ariko by’ingirakamaro cyane.”

Yakomeje ati “Amananiza kuri za Visa nayo akwiye kuvaho. Ibyo byose byafasha urubyiruko rwo ku mugabane wacu, ugize umubare w’abaturage bacu ba Afurika kuko rugizwe na 70%, bikarufasha cyane cyane mu bijyanye no guhanga ibishya gukorera hamwe n’ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko haramutse hagaragaye  ubushake bwa Politiki , byagirira inyungu Abanyafurika.

Yagize ati “Ndatekereza ko dukwiye kwerekana ubushake bwa Politiki, kandi bikagaragarira mu bikorwa, tugashyira ibintu mu bikorwa kubera ko nitwe bikwiye kugirira inyungu mbere y’uko bigirira Isi muri rusange, ni inyungu zacu kubera ko ubucuruzi bw’imbere muri Afurika bwakwiyongera ku gipimo gishoboka kandi ibyo turabikeneye , ibyo bikajyana no kwiyongera ku bucuruzi hagati ya Afurika n’ibindi bice by’Isi,kuko nubwo buteye imbere , icyo dukeneye ni ukuzamura igipimo cy’ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.”

- Advertisement -

Amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika yasinyiwe iKigali muri Werurwe 2018, mu nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , yemezwa muri Mata 2019.

Iri soko rigamije gukuraho inzitizi zirimo imisoro, amategeko,n’ibindi bituma ubucuruzi hagati ya Afurika budakorwa mu buryo bwiza.

Amasezerano y’iri soko  avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati ya y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe ,Intego igomba kugerwaho bitarenze mu 2024.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW