Perezida Kagame yageze mu Busuwisi mu nama yiga ku bukungu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku bukungu ku Isi. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.

Perezida Kagame yakurikiranye ibiganiro kuri siporo nk’imbaraga zihuza abantu

Ni ihuriro rizahuza abayobozi n’inzobere zirenga 2000 ziturutse hirya no hino ku isi. Akigera i Davos, Umukuru w’igihugu yitabiriye ibiganiro kuri Siporo nk’imbaraga zihuza abantu.

Ibi biganiro kuri siporo byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrick Motsepe.

Arsène Wenger wabaye umutoza w’Ikipe ya Arsenal kuri ubu akaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA na we ari muri ibi biganiro.

Ibyo biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikipe ya San Diego Wave FC Jillian Anne Ellis, umunyezamu wa Chelsea yo mu Bwongereza n’Ikipe y’Igihugu ya Senegal, Édouard Mendy ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima wahimbwe [Igifaru].

Muri iri huriro, Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri, azatanga ikiganiro ku “Ihuriro ry’inshuti z’Akarere ka Afurika ku bucuruzi” kugira ngo baganire ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA.

Azavuga kandi ku guhangana n’ibyorezo nyuma ya Covid-19 aho azaba ari kumwe na Bill Gates n’abayobozi mu by’ubuzima.

Perezida Kagame kandi azagirana ikiganiro n’abanyamakuru aho azaba ari kumwe na Albert Bourla, umuyobozi mukuru wa Pfizer.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri ratanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye muri iyi nama

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW