Prince Kid uregwa gusambanya “ba Miss” yamaze kujurira – Dore ingingo 6 yatanze

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akaba aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

ISHIMWE Dieudonne asubijwe kuri kasho (Archives)

Ubu iri rushanwa yateguraga ryambuwe sosiyete ye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni yo izajya iritegura binyuze mu Nteko y’Umuco.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n’Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ibi byaha byombi Umucamanza yavuze ko mu gihe Ishimwe Dieudonne yaba abihamijwe n’urukiko yatangiye kuburana mu mizi yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, ikaba ari yo mpamvu yatumye afata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iriya minsi 30 muri Gereza.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza  ku rwego rw’urukiko rw’ibanze ashobora kuyijurira mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ishimwe Dieudonne yahise ajururira icyemezo cy’Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022 nibwo ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid bwageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ishimwe Dieudonne n’itsinda ry’abanyamategeko bafite Cabinet yitwa Shebah Law Firm bajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere bisunze ingingo zigera kuri eshashatu bavuga ko umucamanza yirengagije agategeka ko Ishimwe Dieudonne afungwa iminsi 30 muri Gereza.

 

Impamvu zatumye Ishimwe ajururirira icyemezo cyamufunze by’agateganyo

- Advertisement -
  1. Urukiko rwemeje ko habayeho ishimishamubiri ku mukobwa (si ngombwa kuvuga amazina ye) rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya. Bavuga ko uyu mukobwa yananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa, ngo Urukiko rwirengagije ko ISHIMWE atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.
  2. Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.
  3. Urukiko rwemeje ko inyandiko zakozwe n’abazishyizeho umukono zishinjura Ishimwe Dieudonne ziteshwa agaciro kuko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ziri gukorwaho iperereza, aba bajurira bavuga ko urukiko rwirengagiza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Noteri iba kamarampaka, rwemeza ko Divine Muheto wabaye Miss 2022 yakorewe Ishimishamubiri.
  4. Urukiko rwemeje ko habayeho guhoza ku nkeke kuri Muheto Divine rugendeye kuri Message.
  5. Kuba urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze ari ibishimangira ubutumwa bugufi Muheto yandikiwe na Ishimwe Dieudonne.
  6. Abavuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

Izi ngingo zose z’ubujurire ni zo zizasobanurwa neza igihe Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid azaba atangiye kuburana ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 26 Mata, 2022 icyo gihe rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iahimwe Dieudonne aba arinzwe n’Abapolisi

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW